‘’Ntugahishe amarangamutima yawe mu rukundo’’ umuhanzi Stable

Umuhanzi ukizamuka witwa Stable yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘’Wakumirwa’’ ishishikariza abantu kudahisha amarangamutima ya bo mu rukundo.

Stable avuga ko icyamuteye gukora iyi ndirimbo ari uko hari igihe umuhungu ashobora  gukunda  umukobwa agatinya kubimubwira rimwe na rimwe akibwira ko amwanga kandi atarigeze anabimubwira.

Stable yagize ati: ‘’nahisemo gukora iyi ndirimbo kugira  ngo abantu ntibagahishe amarangamutima ya bo kugira ngo igihe umuhungu  akunze umukobwa cyangwa umukobwa akunze umuhungu ntagahishe amarangamutima ye,burya buri umwe ku ruhande rwe yagateye intambwe akabimubwira kurusha uko yabigumana mu mutima. Kuko ntiyabimenya utabimubwiye ,njye mbona igihe kinageze kugira ngo n’umukobwa igihe yakunze umuhungu abimubwire’’

Stable akomeza avuga ko bitewe nuko hari igihe umuhungu akunda umukobwa agatinya kubimubwira hari igihe yaba uwo muhungu birangira abuze uwo babana na wa mukobwa bikarangiira abuze uwo babana cyane  ko uwo muhungu hari igihe abibwira bagenzi be bakibwira ko bakundana kandi badakundana bityo umukobwa bikarangira atabonye uwo babana bitewe nuko abandi baba bazi ko afite uwo bakundana bigatuma bamugendera kure.

Iyi ndirimbo Wakumirwa iririmbye mu njyana ya R&B ikaba yaratunganyirijwe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Music ikorwa na producer Evidex.

Amazina bwite y’umuhanzi Stable ni KWITONDA Cedrick, iyi ndirimbo Wakumirwa  ikaba ariyo ya mbere ashyize hanze ,gusa akavuga  mu minsi iri mbere ateganya gusohora indi.

NGABITSINZE Ferdinand/Igicumbinews.co.rw