“Nunyanga aravuga ngo ariko kirakora” Minisitiri Gatabazi wanasobanuye uko yanduye Coronavirus

Gatabazi Jean Marie Vianney ni umugabo w’imyaka 52. Uhereye mu 2009, ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Kane u Rwanda rugize. Yatangiye imirimo mu nzego za Leta kera mu myaka ya za 90 ari Agronome muri Komine Cyungo na Kiyombe akiri umusore w’umuhanga mu guconga ruhago.

Urukundo rw’umupira nirwo rwamwinjije muri politiki mu bintu atazi, atangira akuriye urubyiruko ku rwego rwa Selire, agera ku rwego rw’igihugu. Aha niho yavuye ajya mu Nteko Ishinga Amategeko amaramo imyaka 12. Mu 2017 yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yavuyeho muri Werurwe 2021 agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

IGIHE dukeshya iyi nkuru yaganiriye n’uyu mugabo, avuga byinshi ku buzima bwe, urugendo rwa politiki, ibyo ashyize imbere muri iki gihe, urukundo rwe rwa ruhago n’ibindi. Yanagarutse ku byabaye muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo yahagarikwaga ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, gusa akongera gusubizwaho hashize iminsi mike.

IGIHE: Wakiriye ute kugirwa Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu?

Gatabazi: Kumva ko nagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni ibintu nakiranye ibyishimo bikomeye ariko mu mutima hatangira kuzamo gutekereza ngo nzakora iki kugira ngo uwangiriye icyizere ndetse n’abanyarwanda bamvanemo icyo bagombaga kumvanamo cyabagirira akamaro.

IGIHE: Wize ubuhinzi, uba Agronome igihe kinini, ni gute winjiye muri politiki kugeza aho ubaye Minisitiri uyu munsi?

Gatabazi: Ubundi nakuze ndi umwana w’imfura mu rugo, wakuranye inshingano zo kwita kuri barumuna be. Hari ukuntu njya nsubira inyuma nkabona ubuzima nagiye ncamo bwaragiye butuma nkura ariko ntakuze mu myaka, gufata inshingano, nkarera barumuna banjye, gushaka ibisubizo mu muryango…

Nize ndi umwana w’umuhanga uba uwa mbere gusa kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye kugera muri Kaminuza ndetse nagiye mpatana kugira ngo ngere ku cyo nshaka. Ntabwo nigeze niga politiki.

Mu ntangiriro nize ubuhinzi mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ryo ku Kabutare, ubwo mu mutwe wanjye harimo ubwa Agronome ariko hakabamo ikintu cy’ubukangurambaga, gutoza abaturage guhinga neza, korora neza, nkabasanga iwabo nkabasura mu mirima, nabona batari kubyumva nkaberekera ubwanjye, uko bahinga, uko bashyiramo imbuto, uko bashyiramo ifumbire kugira ngo umuturage ahinduke.

Nabaye nka Comptable muri Commune ya Kiyombe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, njya kuba Comptable wa komine idafite amafaranga […] nkahamagara abacuruzi hariya ku Rushaki nkababwira nti komine igomba kubaho ariko ntabwo tuzafata amafaranga ngo tuyabakure mu mufuka, dukeneye miliyoni eshatu kugira ngo komine ibeho, umwe akavuga ati nzajya ntanga ibihumbi 30 ku kwezi […] ubwabo bagena icyo batanga, dushobora gusana imirenge, amashuri amwe n’amwe.

 

Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

IGIHE: Mwakomeje gutungwa n’imisoro y’abaturage?

Gatabazi: Nabwiye Burugumesitiri nti amafaranga y’imisoro ashobora gukomeza kuba make, reka dushake Daihatsu tuyikopeshe, tuzajya tuyishakira akazi yikorere icyayi hanyuma muri weekend abacuruzi bayikodeshe itware amakara i Kigali. Twayishatse muri SAR Motor, dutanga avance, iba iya komine, itangira kuzana amafaranga tugeze aho tubona imodoka ya Burugumesitiri.

IGIHE: Wabaye no muri Komisiyo y’Igihugu y’Urubyiruko, ho winjiyemo ute?

Gatabazi: Ubundi nakoze ndi umuntu ukunda gukina umupira yaba Football, yaba Volleyball. Amatora yagiye kuba ntahari, baravuga ngo uhagararira urubyiruko ni inde, bati nta wundi ni Gatabazi. Bantora ntanahari, ngarutse nsanga bageze mu rugo iwanjye, bantoye ntanahari. Icyo gihe bantora ku rwego rwa Selire.

Urubyiruko icyo gihe rwiyumvaga muri siporo, ntabwo bari bagatekereje ku bikorwa by’imishinga ariko kuko siporo ariyo ituma abantu bagira morali, iyo twabaga twakinnye tutanafite ubushobozi naravugaga ngo uyu munsi turakina turanywa amazi arimo isukari, ubundi tugashaka umucuruzi akadutwara muri Daihatsu.

Ikipe yacu ya Komine Kiyombe ikazamuka, Kibari yaradutsindaga kuko ari iyo mu Mujyi ariko nabwo babaga batwibye, abanyamujyi urabazi babaga batiye, bakajya gushaka abantu i Kabale ariko twe tukaza tuvuye i Rushaki. Twari tugifite n’abasirikare bo muri Batayo ya 105 nabo tukavangamo kugira ngo abaturage bamenyere kubona abasirikare mu buzima busanzwe.

Bantora gutyo. Ngeze kuri Segiteri bati ni wowe, kuri komine bati ni wowe, tugeze i Byumba duhuje bose, nsanga abo twakinanye nabo batoye iwabo, twiyamamaza turi abantu bageze ku 10 harimo abafite amashuri menshi, urubyiruko rwose aba ari njye bajya inyuma, mba mbaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Byumba yose.

Nyuma naje kuba Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko, turangije tuba dutorewe kuyobora urubyiruko mu gihugu mu 1999. Dutangira kureba imishinga twakora, nza kugira umugisha banyohereza kwiga mu Budage mu Mujyi wa Munich ibintu by’iterambere ry’urubyiruko rwo mu cyaro.

Nyuma natorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho, nageze aho ibintu biba ubuzima bwanjye. Inzibacyuho yararangiye, twamamaza Perezida wa Repubulika, inzibacyuho irarangira Itegeko Nshinga ritowe; uyu munsi ni aha ngeze.

 

Minisitiri Gatabazi ati “Nunyanga aravuga ngo ariko kirakora”. Kuri we gukora ni yo ndangagaciro ikomeye

IGIHE: Nigeze kumva abantu bavuga ko ufite imidali myinshi muri Football na Volleyball

Gatabazi: Iyo ngira amahirwe nkakurira mu gihugu nk’icy’uyu munsi batoranya abakinnyi bakiri bato, nanjye mba narabaye umukinnyi w’umuhanga ariko ntabwo byashobotse. Mba narakinnye no mu Mavubi no mu mahanga.

Mu gace ka EAC mu mikino y’Abadepite ni njye ufite igikombe. Nabonye Ballon d’Or, igikombe cya zahabu [aseka: ariko ntabwo ari zahabu nya zahabu], mu bakinnyi b’abahanga muri football y’abadepite, nabonye icy’umuntu uzi gutsinda ibitego muri Volleyball mu mikino yabereye Mombasa, mbona n’igikombe hano cy’umukinnyi mwiza wo muri EAC. Ubu ndagifite, ariko ntabwo ari bya bindi byo kuvuga ngo hari umuntu uri buze kungura ngo njye gukina muri APR n’ahandi ni iby’abakinnyi bakuru.

IGIHE: Urebye uko wakuze, umuntu ukunda gutanga ibitekerezo, gufasha abaturage n’ibindi. Iyo miterere yawe hari icyo izagufasha muri aka kazi nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu?

Gatabazi: Muri aka kazi ndimo, nari ndimo mu ntara, ibyo byatumaga nshobora kumva ko ntari umuntu ukomeye, ko ndi umuntu abantu bashobora kugeraho. Buriya ikintu cyica ibintu, ni uguhabwa inshingano, ugashaka kubyimba, gukomera ugasanga n’ibiro bibaye bito. Uko ugenda uhabwa inshingano, ni ko wagakwiriye kuba uca bugufi, woroha utuma abanyarwanda bakuvanaho ibyo bagomba kukuvanaho.

Uko ubana n’urubyiruko, abahinzi n’aborozi, abamotari ntabwo naba minisitiri ngo numve ngo ntandukanye na bo baturage kuko uwaguhaye akazi, aba yarakurikiranye uko wabanaga n’abo bantu. Umuntu aguhaye akazi wabanaga n’abantu ukaba ubavuyemo, ubundi uba wishe icyo yahereyeho aguha inshingano. Bityo rero, nzakomeza gusabana n’abaturage, kubegera kurushaho kandi na none nabyo bizaba bibaha uburyo bwo kubageraho bitabagoye.

IGIHE: Ni ibiki ushyize imbere wumva uzibandaho mu minsi yawe ya mbere?

Gatabazi: Niba mbaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, hari na Minisitiri w’Ubuhinzi, uw’Ibikorwa Remezo, barahari. Abaturage bakeneye abo bose, ariko bagahuzwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Icya mbere buriya ni uguharanira ko inzego z’ibanze zigira ubushobozi ku buryo zikora akazi kose zigomba gukora.

Ku midugudu tugiye kuzajya mu matora, tuzagira gahunda yo gushyiraho abakozi batatu ku rwego rwa buri kagari, kuko ni ko kari ku rwego rwo gutanga serivisi tuzagira n’umwanya wo gushyiraho abayobozi ku nzego z’ibanze no gushyiraho za Njyanama, abo bantu babishinzwe bakeneye guhabwa ubushobozi, umurongo, hanyuma ikindi gihe bakajya mu nshingano neza.

Ikizaba cyihutirwa ni uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’urwo rwego. Icya kabiri ntekereza, nkurikije ayo mateka y’ubuzima nagiye nyuramo, haba mu rwego rw’akazi, hari ibintu byagiye bitekerezwa bigashyirwaho kugira ngo iterambere ryihute.

Hari inzego z’urubyiruko, hari inzego z’abagore, iz’abikorera, abafite ubumuga, imitwe itegamiye kuri leta, hari abafashamyumvire, buriya Perezida wa Repubulika atekereza ko izo nzego zigomba kubaho, yifuzaga ko mu baturage habonekamo abantu benshi bashoboka, bumva ikigamijwe.

Uramutse ufite izo nzego ku mudugudu, ku kagari, ku murenge, abazirimo bakabyumva, abo barahagije kugira ngo ibintu bikoreke. Ni ugutanga ubutumwa ahasigaye ibintu bigakorwa.

 

Gatabazi JMV na Francis Kaboneka bombi banyuze mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma bayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

IGIHE: Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze kumvikana mu bikorwa bibangamira abaturage. Hari ibya ruswa, guhohotera abaturage n’ibindi. Ni iki mugiye kubikora?

Gatabazi: Kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ntabwo mfite ubushobozi bwo kurema abantu, baremwa n’Imana bakagira n’uburere bakura mu miryango yabo. Baba baragize n’amahirwe yo kujya mu ishuri, barajijutse, bazi icyo igihugu gishaka, ikiba gisigaye ni ugufasha umuyobozi kumva inshingano ze, akumva icyo cyizere igihugu kiba cyaramugiriye, akumva ko afite n’ishema ryo gukorera igihugu, kiyobowe neza.

Buriya kubona umurimo, inshingano muri leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame ni icyubahiro, iyo ubyumvise nibwo usigara uvuga uti iki cyizere nagiriwe ngomba kugishyira mu bikorwa nkora ibyo ngomba gukora, mfasha abaturage.

Abo bayobozi bari mu nshingano buri wese aba afite ibyo asabwa gukora muri iyo mirimo yashinzwe. Ntabwo akarere gakwiriye kuba kagira imihigo ya nyuma ngo nujya kureba usange abakozi bose baragize 90%, ni ukuvuga ngo ni ugufatanya na Minisiteri zibishinzwe, abantu bagasuzuma. Ntabwo umurenge waba urimo abayobozi bakubita abaturage, babahohotera, akarere kabe karimo abayobozi barya ruswa cyangwa se batinza za gahunda noneho ngo nikaba aka nyuma umuyobozi n’abandi ngo bagire amanota meza. Kubazwa inshingano ni ngombwa kandi twabihisemo.

IGIHE: Muri Gicurasi umwaka ushize, wigeze guhagarikwa ku mwanya nyuma uza gusubizwa mu nshingano. Ni irihe somo rikomeye wakuyemo?

Gatabazi: Icya mbere ndongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; kiriya gihe yafashe icyemezo cyo kumpagarika by’agateganyo mu nshingano arongera arasuzuma arakurikirana abona harimo amakosa nakoze, ariko akabona ko ibyo bitakwica akazi yari yarancinze afata icyemezo ansubiza mu nshingano zo kuba Guverineri.

Icyo navanyemo gikomeye, ni uko igihugu kigomba kukubaza kuko ntabwo uba uri mu bintu byawe, mu cyumba cyawe ngo ntugomba kugira icyo ubazwa. Ibyo ndabishimira Perezida wa Repubulika kuko kimwe mu bitumye igihugu kigeze aho kiri, ni uko abayobozi babazwa. Ahubwo abantu ntibarabimenyera ku buryo umuntu aba ari mu bintu azi ko nta wabimubaza.

Dushoboye gukora muri ubwo buryo duhabwamo umurongo n’Umukuru, uwo ku Mudugudu akabazwa, uwo ku Kagari, burya n’ibyo byose tuvuga bipfira ku rwego rwo hasi byashoboka. Minisitiri akaba aziko afite ibyo abazwa, undi nawe akabaza abo ashinzwe.

IGIHE: Mu myaka hafi ine wari umaze, wabwira umuntu ko Intara y’Amajyaruguru uyisize he?

Gabatazi: Hari ibyagezweho, ntabwo byagezweho na Gatabazi ahubwo n’izindi nzego twakoranaga […] iyo urebye mu iterambere ry’ubukungu ukareba ubuhinzi nko guhuza ubutaka, umusaruro ugenda wikuba inshuro nyinshi. Ibibazo byari mu baturage, mu buhinzi bw’ibirayi, mbere harimo ibibazo byinshi ubu byarakemutse.

Twamamaza Perezida wa Repubulika muri Gicumbi, amazi twari tugeze kuri 48%, uyu munsi bageze kuri 73% kandi hari imishinga iri gukorwa ku buryo nirangira dushobora kuzagera hafi 85% tukazagera mu 2024 twujuje 100% twifuza.

Akarere ka Rulindo kari imbere gafite 92% by’abaturage bashobora kugerwaho n’amazi meza ndetse bafite n’umugambi wo kwizihiza umunsi wo kugeza ku baturage amazi meza 100%. Burera nayo igeze kuri 74%, Musanze igeze kuri 82% kandi nko muri Burera hari imishinga minini yo guha amazi abaturage bo muri iriya misozi yegereye imipaka.

Aka Gakenke kageze kuri 72% nkaba mbona iyo ugereranyije n’icyo gihe hari ibikorwa bimaze kugerwaho.

Mu mashanyarazi, Akarere ka Musanze niko kaza imbere, kageze kuri 63% birenga, kagakurikirwa n’aka Rulindo kari kuri 51% hanyuma n’aka Gicumbi kageze kuri 49% ariko hari imishinga minini cyo kimwe n’aka Burera kageze kuri 43%; hari imishinga minini iri gukorwa nimara kurangira bazaba bageze muri za 60-70% ku buryo 2024 twizera ko abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi n’amazi.

Ubu dufite imihanda nk’uwa Base-Rukomo ukomeza ukagera i Nyagatare wararangiye kandi watangiye mu 2017-2018, hari uwa Base-Butaro-Kidaho, wagombaga kuba wararangiye ariko haza kubamo ibibazo by’ingengo y’imari.

Iyo ugeze muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, twagombaga kuba twarahaye abaturage inka zigera ku 68211 ariko uyu munsi tumaze gutanga inka 71800.

Impamvu zarenze ni uko Akarere ka Gicumbi kakomeje uwo muhigo, hiyongeraho n’indi miryango kuko hamaze kurengaho inka ibihumbi 13, iyo tuvuze inka tuba tuvuze imiryango.

Burera naho bamaze kurenzaho imiryango 188, Gakenke barabura inka 98 kugira ngo buzuze 100%, Musanze barabura inka 1000 kandi ziri mu ngengo y’imari, akarere kari inyuma ni aka Rulindo ariko nabyo byatewe n’uko mbere bajyaga bakorera ku mibare itari yo tubasaba gusubiramo neza no kureba inzu ku nzu dusanga baracyabura inka 5300.

IGIHE: Abaturage bo muri Musanze ngira ngo banagize uruhare mu kurwanya abagizi ba nabi bari bateye mu 2019…

Gatabazi: Njye ubwanjye igitero kigitangira, umuturage niwe wampamagaye, nanjye mpamagara umukuru w’ingabo. Twaraye duhanahana amakuru duhereye ku makuru umuturage yatanze.

Ku munsi wa kabiri ingabo zitabaye, abaturage bafatanya n’ingabo bajyana nazo ku buryo aribo bari basigaye bafata abacengezi mu ntoki bakabashyikiriza ingabo. Abihishe mu misarane, mu bihuru, babavanayo.

IGIHE: Wigeze kurwara Covid-19, ni iki wabwira umuntu ukiyifata nk’igihuha?

Gatabazi: Njye narayirwaye mu gihe kirenze iminsi 30 kuva ku itariki 14 Ukuboza kugera ku itariki 16 Mutarama. Ariko yarambabaje mu buryo bwose bushoboka ku buryo nageze n’aho mbwira abaganga nti ndashaka umuryango wanjye nkawusezere.

Ni indwara mbi, ibabaza, igushyira mu kato ubishika cyangwa utabishaka. Iyo umaze kuyirwara ntabwo uba uri bwongere gusangira n’abandi ikintu icyo aricyo cyose […]bigatuma nawe rimwe na rimwe wiyanga.

Ifata umubiri wose, ikaguca intege, ikakubuza umwuka. Mu byangoye ni ukubura umwuka.

 

Abagizi ba nabi bateye igihugu binjiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, kubera ubufatanye n’abaturage inzego z’umutekano zibasha kubahashya ku buryo bworoshye
SOURCE:IGIHE
@igicumbinews.co.rw