Nyabihu: Polisi yafashe ukurikiranweho kwambura abaturage

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira yafashe uwitwa Manishimwe Innocent wari ugize itsinda ry’abantu bashukaga abaturage bakabambura amafaranga babagurisha imitungo itimukanwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma yavuze ko Manishimwe na bagenzi be babiri baherutse gushuka umuturage bamwizeza ko bafite isambu bagurisha bamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

SSP Byuma yagize ati  “Muri Kamena uyu mwaka,  Manishimwe na bagenzi be babiri barimo gushakishwa bashutse umucuruzikazi wa Nyabihu  bamujyana mu murima w’ibirayi bamubwira ko uwo murima ari uwabo bashaka uwugura akabishyura Miliyoni 3. Umucuruzikazi yabahaye ibihumbi 500 bumvikana ko asigaye azayabaha amaze gusarura ibirayi byarimo.”

Nyuma y’igihe gito wa mucuruzikazi yaje kumenya ko umurima atari uwa ba bagabo ndetse bari baramaze no gucika atakibabona na telefoni zabo zaravuyeho.

SSP Byuma yagize ati  “Umucuruzikazi amaze guhura n’ibyo bibazo yaje gutanga ikirego hatangira igikorwa cyo gushakisha abo bambuzi. Ntibyatinze Manishimwe yahamagaye wa mucuruzikazi amwishyuza amafaranga yari yasigaye.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu akomeza avuga ko Polisi yatangiye gukurikirana uwo murongo Manishimwe yahamagaje, kuri uyu wa Mbere aza gufatirwa mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi, mu mudugudu wa Kazibake.

SSP Byuma yagiriye abaturage inama kujya babanza kugenzura ko imitungo bagiye kugura ndetse bakabanza kubaza n’abaturage bahaturiye mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

Manishimwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo hakorwe iperereza.  

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo  ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw