Nyabugogo: Umugabo asimbutse Etaje ahita apfa




Twibanire Emmanuel, w’imyaka 41 usanzwe utuye mu kagari ka Munanira II, mu murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, asimbutse etaje y’ahazwi nko ku Nkundamahoro ikorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw’imyenda ya caguwa, Muri Nyabugogo, ahita apfa. 

Kanda hasi urebe uko byari byifashe:

Ibi bibaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu munsi Tariki 13 Kanama 2021, muri aya masaha ya saa tanu za mu gitondo. Uwari uhari uhaye amakuru Igicumbi News, avuze ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye



 

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye asimbuka iyi nyubako akagwa hasi agapfa.

Bikimara kuba inzego z’umutekano zihise zihagera, bakaba bamujyanye kwa muganga kugirango bamusuzume bamenye icyo azize. 




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: