Nyabugogo: Undi muntu yongeye gusimbuka igorofa ryo ku Nkundamahoro




Umuntu bivugwa ko ari umukarani yasimbutse inyubako yo ku Nkundamahoro muri Nyabugogo ariko ntiyapfa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ari umukarani, waje agahagarara mu igorofa rya Kabiri, abantu bakabona ahise asimbuka.



Bikimara kuba inzego z’ubuzima n’izumutekano zahise zitabara, bamuvurira aho byari bibereye mu rwego rwo kumuha ubutabazi bw’ibanze, ubundi ahita ajyanwa kwa Muganga.

Abaye undi muntu usimbutse igorofa ryo ku Nkundamahoro mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, nyuma y’umugabo wahasimbutse we agahita apfa bigakekwa ko yiyahuraga.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: