Nyabuhu: Polisi yafashe uwiyitaga umupolisi akaka ruswa abaturage

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Bakundufite w’imyaka 26, yafashwe  arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Iyi ruswa yari amaze kuyaka umuturage  yiyise umupolisi  kugira ngo amufungurire umugabo we ufunzwe kubera gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge. Bakundufite yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, afatirwa mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Bakundufite yafatiwe mu cyuho arimo kwakira ruswa nyuma y’aho uwo yari yayatse yari yamaze gutanga amakuru.

CIP Karekezi yagize ati  “Bakundufite ubusanzwe ni umwarimu wigisha gutwara imodoka mu karere ka Musanze, yaje kumenya ko hari umuturage ufungiwe mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu atangira gushaka nomero za telefoni z’umugore we amushuka ko ari umupolisi namuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 aza kumufungurira umugabo.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko umugore yabyemeye ariko ahita atanga amakuru kuri Polisi.

Ati   “Bakundufite  yahamagaye umugore w’umugabo ufunzwe amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugera, yamwijeje ko yamufungurira umugabo aramutse amuhaye ruswa. Umugore yahise aduha amakuru tumubwira uko abigenza kugira ngo Bakundufite afatirwe mu cyuho.”

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kwirinda umuntu wese ubashuka abaka ruswa cyangwa izindi ngurane abizeza kubaha serivisi. Yabibukijue ko ruswa ari icyaha kitababarirwa mu Rwanda, bityo kikaba gihanirwa n’amategeko. Yabasabye ko niyo baba bafite abantu babo  bafunze  baba bazanyura imbere y’ubutabera bakaba abere bagataha cyangwa bahamwa n’icyaha bakarangiza igihano.

 Ati  “Nta muntu ukekwaho ibyaha ushobora kurekurwa hatabaye inzira z’ubutabera, nta muntu ugomba kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo afungurwe.”

Yibukije abaturage kuba maso kuko muri iki gihe hari abantu bagenda biyitirira inzego badakorera, icyaha nacyo gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda. Ari nayo mpamvu Bakundufite azakurikiranwaho ibyaha bibiri aribyo kwiyitirira urwego adakora no kwaka ruswa.

Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru, anasaba n’abandi kudahishira abanyabyaha aho bava bakagera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw