Nyagatare: Abagabo 4 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umumotari bamuciye umutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo bane bo mu Karere ka Nyagatare bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye umumotari w’imyaka 25 bishe baciye umutwe bakamwiba moto ye.

Tariki ya 14 Ugushyingo nibwo RIB yataye muri yombi aba bagabo bane bakurikiranyweho kwica Twizeyimana Jean Marie Vianney w’imyaka 25 wishwe tariki 12 Ugushyingo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu musore yari umumotari ukorera i Nyagatare. Yiciwe mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagari ka Rutaraka, mu Mudugudu wa Gihorobwa. Bivugwa bamwishe, bakamuca umutwe hanyuma bagatwara moto ye.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ryaje kugeza abagenzacyaha mu nzu y’umwe mu bakekwaho iki cyaha, maze bafatiramo moto n’ibyangombwa byayo n’ibindi bigaragaza ko afite aho ahuriye n’ubu bwicanyi.

Ati “Mu ibazwa ry’ibanza ryakorewe uyu mugabo, yemeye icyaha, avuga ko umugambi bawucuze, afatanyije n’abandi bagamije kwiba iyo moto. Ubu bose bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hakorwe dosiye ishyirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha gusa ko abazabigaragaramo bose bazakurikiranwa.

Ati “RIB ntizihanganira abantu nk’aba bishora mu byaha by’ubwicanyi, bazafatwa kandi bashyikirizwe ubutabera. RIB kandi irihanganisha umuryango wa Twizeyimana JMV.”

Aba bagabo bane baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bahanishwa igifungo cya burundu.

 

RIB ikomeje iperereza ku bwicanyi bwakorewe Twizeyimana Jean Marie Vianney

@igicumbinews.co.rw