Nyagatare: Abantu 27 bafatiwe mu kabari barimo kunywa inzoga yitwa Cungumuntu

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemo mu Kagari ka Rugoma, yataye muri yombi abantu 27 yasanze bicaye mu kabari banywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya Cungumuntu, banarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abo bantu bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yashimiye abaturage bamaze kumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru.

Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa Moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus. Abapolisi bahise bagera muri ako gasanteri basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga, nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uko bari 27 ndetse na nyiri akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’ibanze, barigishwa ariko nyiri akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.

Aba bantu usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo no kunywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge bakunze kwita Cungumuntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage no ku buzima bwabo.

Ati “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango.”

Izo nzoga zahise zimenwa. CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene izo nzoga kuko zibangiriza ubuzima ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe.

Yakomeje ashimira abatanga amakuru, anasaba abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike, ubuzima buzasubire uko bwahoze.

@igicumbinews.co.rw