Nyagatare: Abantu 5 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara imizigo
Ahagana saa Moya na Mirongo itatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nibwo muri Santere ya Rukomo, mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Nyagatare, habereye impanuka y’imodoka itwara imizigo ya Dina yari itwaye amarange abari bayirimo bose barakomereka.
Umwe mubaturage bari hafi yahabereye impanuka yabwiye igicumbinews.co.rw ko iyi mpanuka uburyo yabayemo bikekwa ko imodoka yari ifite umuvuduko mwinshi. Ati:” Imodoka yamanutse yihuta hanyuma ikora impanuka ni mu muhanda uva neza ku kumurenge hafi ya sitasiyo”.
Mu kiganiro yagiranye na igicumbinews.co.rw Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Supertandant of Polisi Hamdun Twizeyimana yemeje ibyiyi mpanuka avuga ko abakoze iyi mpanuka bose bahise bajyanwa kwitababwaho kwa muganga.
Ati:” Bibaye mu kanya mu gihe cya saa moya n’igice, imodoka yo mu bwoko bwa Dina yavaga i kayonza yerekeza muri centre ya Rukomo itwaye amarange kuko igenda iyacuruza yamanutse igana muri centre ya Rukomo kubera ko hamanuka umushoferi yatubwiye ko yabuze feri aragenda agonga inzu imodoka irangirika ndetse n’inzu yagonze yangirika byoroheje. Abakomeretse ni batatu umushoferi ndetse n’abandi babiri barikumwe mu modoka gusa bakomeretse byorohoje kuko barimo kwitabwaho n’abaganga kuri Santre de Sante ya Rukomo igihe icyaricyo cyose bataha”.
SP Hamdun uvugira Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje. Agira ati:” Abobonye impanuka iba bashobora kuba babonye ifite umuvuduko mwishi ariko nawe yatubwiye ko yari yabuze feri ageze aho hamanuka gusa natwe twagerageje kumupima ngo turebe ko ntabisindisha yanyoye, bishobora kuba ari ikibazo cyo kubura feri. Icyo dusaba abantu batwara ibinyabiziga muri ibi bihe dusoza umwaka n’uko bitewe n’urujya n’uruza rw’abajya mu ngendo zitandukanye birasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakubahiriza amategeko yo mu muhanda ndetse bakirinda no gupakira imizigo irenze ibinyabiziga kuburyo yateza impanuka bakirinda n’umuvuduko ukabije no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha bakapimisha ibinyabiziga byabo mbere yo gufata urugendo”.
Amakuru agera ku igicumbinews.co.rw aravuga ko abakoze Impanuka barimo koroherwa.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News