Nyagatare: Agatsiko kitwaje intwaro gakondo kishe umuntu umwe kamuciye umutwe abandi 11 barakomereka

Ahagana saa yine z’ijoro ryo Ku cyumweru tariki 6 ukwakira 2024, mu Mirenge itatu ya Gatunda, Karama na Rukomo, yo mu karere ka Nyagatare, yibasiwe n’abantu bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro n’ibisongo bambaye n’ibyenda bituma batagaragaza amasura batera abaturage bari ku irondo mu murenge wa Karama barabatemagura, umwe ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka.

Umwe mu baturage uri aho byabereye mu murenge wa Karama waganiriye na www.igicumbinews.co.rw yavuze ko uko byagenze.

Ati: “Ijoro ryakeye haje Abantu bitwaje imipanga, muziko irondo ryo rikora bisanzwe, ubwo baje abanyerondo bati muri bande?. ubwo umwe arabatorosha urumva niwe wabigendeyemo baramutemagura bamuca umutwe n’igihimba,  abandi bagerageza gutabara bakajya batema umwe umwe”.




igicumbinews.co.rw yagerageje kuvugisha inzego z’umutekano ariko ntitwazibona. Gusa umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yashyize ubutumwa kuri X , abaza Polisi y’u Rwanda niba ubu bugiza bwa nabi bwabayeho, ihita isubiza ko ibizi kandi ababikoze barimo gushakishwa.

Polisi y’u Rwanda k’urubuga rwa X. Yasubije iti: “Muraho, Aya makuru twayamenye, ababikoze barimo gushakishwa. Murakoze”.

Amakuru igicumbinews.co.rw ifite magingo aya avuga ko mu bibasiwe uko ari cumi na babiri umwe ariwe w’abavuyemo agapfa kuko bari bamuciye umutwe n’igihimba. Kuri ubu akaba yashyinguwe. abandi cumi n’umwe bakomerekejwe ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bikuru bya Gatunda biri muri aka Karere ka Nyagatare.




NSENGIMANA Evariste&Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

About The Author