Nyagatare: Bane batawe muri yombi bakurikiranweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga yakoze igikorwa cyo gufata abantu bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Babiri bafatanwe ibiro 4 by’urumogi abandi babiri bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Bose bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga, bafatirwa mu tugari twa Kabeza na Rwimiyaga twose two mu murenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nsengiyumva Cudday w’imyaka 37 na Musabyimana Emmanuel w’imyaka 33 bafatanwe ibiro 4 by’urumogi naho Nsengiyaremye Bosco w’imyaka 24  bakunze kwita Kanyarutoki na Nshimiyimana Jean  Claude w’imyaka 25 bafashwe nyuma y’igihe bashakishwa kubera kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

CIP Twizeyimana yagize ati  “Musabyimana na Nsengiyumva bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, bafashwe bahetse urumogi ibiro 4 kuri moto ifite ibirango RE 683N ya Musabyimana ari nawe wari uyitwaye.”

Nsengiyumva Cudday ni umwe mu baherutse kuva mu kigo ngororamuco cya Iwawa tariki ya 30 Kamena uyu mwaka, amaze gufatwa yavuze ko urumogi yarwohererezwaga n’umunya-Tanzaniya akajya kurufata ku cyambu cy’akagera ahitwa Cyamunyana.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Nshimiyimana na Nsengiyaremye bari bamaze iminsi bashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’aho bari bamaze igihe binjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga bagacika.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abantu kwirinda ibikorwa byabashora mu byaha ahubwo bagashaka imirimo yindi bakora. Abaturage kandi bibutswa ko kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ari icyaha gihanirwa n’amategeko, basabwa kubyirinda ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babibonanye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw