Nyagatare: Hadutse utubari two mu ntoki twongereye ubusinzi cyane

Umwe mu bafashwe n'abanyerondo apfupfunyuka mu ntoki(Photo:Igicumbi News)




Hashize iminsi bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Gatunda, babwira Igicumbi News ko nyuma yuko utubari dufunzwe, hari abahise batwimurira mu ntoki, akaba ariho bananywera cyangwa abandi bakajya kuzigura kubatwimuriye mu ngo ubundi bakajya kuzinywera mu ntoki, ibyo bavuga ko byongereye ubusinzi cyane bakavuga ko bishobora gutuma byakongera ubwandu bushya bwa Coronavirus hatagize igikorwa.

Amashusho Igicumbi News ifite yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 20 Nyakanga 2021, yo mu kagari ka Nyamirembe, mu murenge wa Gatunda Akarere ka Nyagatare, agaragaza abanyerondo bafashe abagabo babiri ahagana saa yine n’igice z’ijoro, barimo gupfupfunyuka mu ntoki basinze, umwe ashaka kurwanya abanyerondo.



Aganira na Igicumbi News, umwe muri ba Mutwarasibo wo mu akagari ka Nyamirembe, yemereye Igicumbi News ko Koko hari abaturage babananiye basigaye banywera inzoga mu ntoki bigatuma birirwa bacengacengana n’inzego z’ibanze.

Ati: “Abaturage ntabwo bumvira kimwe ibintu, Hari abaturage bumva amabwiriza ya gahunda ya Leta ariko hari n’abandi tukigerageza kumvisha gahunda ya Leta, kuko abantu bose ntabwo babyumvira kimwe, gusa twebwe icyo dukora ni ukugirango abaturage bumvire amabwiriza ya Leta bayashyire mu bikorwa, Ubuyobozi bw’Akagari turafatanya bashyizeho komite ibishinzwe nayo turakorana hari ikora saa tatu za mu gitondo n’iya saa kumi z’umugoroba, tugafatanya n’ubuyobozi bwa kagari”.



“Gusa icyo umuntu yavugishaho ukuri nuko bagenda bimuka, abo bantu bakagenda bakanywera ahandi mu rutoki ariko ibyo nibyo turikurwana nabyo muri iyi minsi kugirango ibyo byo mu rutoki tubikureho”.

Uyu mutwarasibo kandi yakomeje avuga ko abiganje muri ibi bikorwa atari urubyuruko gusa haba harimo n’abantu bakuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Innocent Tuzabireba, we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko icyo kibazo atakizi.

Arangije asubiza Igicumbi  News ati: “Ntabwo umuntu ashobora kujya hejuru y’itegeko Kandi itegeko rimuhana, ibyo rero ntabwo njye nshobora kubyemeza ngo umuntu yarananiranye mu kagari birengeje ubushobozi, Kandi hejuru hari izindi nzego zifata ibyemezo, ntabwo twaba twaraniniwe kuzihamagara ngo zidufashe, rero ntabwo abantu barenze ubushobozi bwacu ntabwo aribyo ntabwo aribyo, ibyo rwose ndagirango mbabwize ukuri ko ataribyo ntabwo ariko bimeze”.

Uyu gitifu yakomeje avuga ko hari abo bajya bafata barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko nanone akemeza ko nta makuru afite kuri iki kibazo cyo kwimurira utubari mu ntoki avuga ko ari ibihuha.

Igicumbi News ikomeje kugerageza kuvugana n’inzego zisumbuyeho kugirango zitangaze ingamba zifite mu rwego rwo gukumira iki kibazo.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: