Nyagatare: Mudugudu yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umunyamakuru

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), twatangaje ko rwataye muri yombi umukuru w’umudugudu wa Rubona, mu murenge wa Karangazi, mu karere Nyagatare, rumukurikiranyeho gukubita umunyamakuru amuziza ko atemerewe kuza gutara inkuru mu mudugudu we.

Uyu muyobozi w’umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam, yatawe muri yombi ari kumwe n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, nawe ushinjwa ko yafatanyije na Mudugudu gukubita umunyamakuru, Ntirenganya Charles, wa Flash FM, wari uri mu kazi.



Ku mugoroba wo ku cyumweru, Tariki 18 Nyakanga 2021, nibwo Charles Ntirenganya ukorera Radio Flash FM, ishami rya Nyagatare, yakubiswe inkoni mu gatuza na mudugudu. Ntirenganya yabwiye itangazamakuru ko “Inkoni mudugudu yankubise mu gatuza yaranzengereje cyane”.

Charles Ntirenganya, yari yagiye gutara inkuru kubera bariyeli yari yashyizwe mu Mudugudu wa Rubona, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abaturage bakajya babuzwa kwambuka umudugudu kugirango bajye kuvoma cyangwa guhaha arinabyo byatumye bamuhamagara.



 

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author