Gatsibo: Ukuri ku bihuha bivuga ko inka yabyaye ibisa nk’abantu

Kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo mu kagari ka Karambi, murenge wa Ngarama, mu karere ka Gatsibo, bamwe mu baturage b’aho bakomeje gukwirakwiza inkuru y’inka yabyaye ibintu bisa nk’abantu.

Mu nkuru igicumbinews.co.rw yari yashyize haze yavugaga ko bamwe mu baturage bavugaga ko iyo nka ikimara kubyara nyirayo yahise agira ubwoba arayibaga arangije ayiha abaturage barayirya. 

Abaturiye aho byabereye babwiye igicumbinews.co.rw ko iyi nka yabazwe kugira ngo itazazana umuzimu mu muryango. Gusa abayibaze ndetse n’abayiriyeho batawe muri yombi. 

Bamwe mu baturage babwiye igicumbinews.co.rw ko bishoboka ibyabaye kuri iyi nka byaba byaratewe no kuramburura.




Aya makuru yose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama yayise ibihuha avuga ko ibyo ntabyabaye uhubwo byakwirakwijwe n’abaturage kugeza ubu bakirimo gushakishwa kugira ngo bigishwe.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Felicien mu kiganiro na igicumbinews.co.rw. yagize ati: “Ayo amakuru ntabwo ariyo twarabikurikiranye tukimara kubyumva ariko mu byukuri ntabwo aribyo kuko twasanze ari amakuru y’ibihuha bamwe batangiye bavuga ko byatangiriye mu Murenge wa katabagemu muri Nyagatare abandi bakavuga muri Nyagihanga biza muri Ngarama tugiye kubona birananditse dushakisha source ngo tumenye ese byabereye mu w’uhe Mudugudu ni kwande kandi twebwe amakuru y’imidugudu yacu tuba tuyazi twanaganiriye n’abayobozi b’imidugudu bose baraduhakanira ko ntabyabayeho”.

“N’ibindi bavuze ngo imitavu ibiri yavutse bayizanye kuri Hospital ibyo bintu ntabiriho kuko nta case bigeze bakira ikindi ngo nyiri nka yarayishe abayiriye batabwa muri yombi sibyo na RIB turi kumwe nayo iyo case ntayabaye ibyo bintu byose rero ntahantu bifite bihuriye. Ni ibintu byo kubuza abaturage umurongo”.

Gitifu yasabye abaturage kandi kwirinda gutanga amakuru adafite ishingiro kuko byangiza iterambere ry’abaturage mu rugendo rwabo rw’iterambere.




Emmanuel Niyonizera Moustapha & Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author