Nyagatare: Umugore arashinjwa kuruma igitsina cy’umugabo we akagikomeretsa

Mukasekuru Gratia wo mu Mudugudu wa Kabirizi mu Kagari ka Mbare, mu Murenge wa Karangazi aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo ndetse n’ibindi bice by’umubiri.

Byabaye mu ijoro ryo ku itariki wa 22 Nzeri 2020 ahagana saa yine z’ijoro.

Uwo mugabo w’imyaka 47 y’amavuko (Kigali Today itifuje gutangaza amazina) avuga ko yageze mu rugo iwe saa mbili z’ijoro bakajya ku meza nk’ibisanzwe, basoza bakajya kuryama.

Avuga ko bakigera ku buriri yatunguwe no kumva umugore atangiye kumuruma na we akarwana amwiyama.

Ati “Ikigaragara (umugore) yari yanyoye ku nzoga, nagiye kubona mbona aranyadukiriye arandumye ikibero, igitsina n’urutoki, nirwanaho ndamwiyambura ariko yankomerekeje ubu ndiho ibipfuko kugera no mu mutwe. Ni uko utandeba ariko yambabaje rwose nagize Imana igitsina aba yagiciyeho.”

Uwo mugabo avuga ko amakimbirane yabo ari ayo guhera mu mwaka wa 1992 ariko ahanini ashingiye ku gufuha kuko ngo nta na rimwe umugore we w’isezerano ajya yemera ko umugabo adasambana.

Uwo mugabo avuga ko mu minsi ishize abayobozi ku mudugudu bari babakemuriye ibibazo ku buryo atakekaga ko umugore agifite umujinya ku buryo yamuruma kugeza aho yifuza kumukuraho igitsina.

Uwo mugabo avuga ko muri uko kwiyama umugore atigeze amukubita n’ubwo umugore na we yahise ajya kwa muganga avuga ko yakubiswe.

Agira ati “Rwose sinamenya icyamutwaye kwa muganga niba ari ikimwaro simbizi. Gusa sinamukubise kuko turabizi neza ko umugore umukozeho ni igifungo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko icyo kibazo yakimenye kandi n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi yamwemereye ko abo bantu yabakiriye.

Avuga ko uwo mugore yabemereye ko yarumye igitsina cy’umugabo we ariko ko yirwanagaho kuko umugabo yari arimo akubita umugore.

Yibutsa umugore n’umugabo kwirinda amakimbirane ahubwo bakabana neza nk’uko baba barabyiyemeje mbere yo kubana kandi haramuka habayeho ikibazo bakabiganiraho, byabananira bakegera inshuti z’umuryango zikabagira inama cyangwa izindi nzego, byakwanga hakiyambazwa amategeko.

Avuga ko amakuru yahawe ari uko uyu muryango wagiriwe inama kenshi ariko kwisubiraho birananirana.

Avuga ko mu bashakanye ukoreye mugenzi we ihohoterwa cyangwa akamuhoza ku nkeke wese ahanwa n’amategeko.

Ati “Nibutse ko nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa ari umugabo akoze ihohoterwa cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye arabihanirwa ndetse n’umugore na we iyo abikoze arabihanirwa.”

Akomeza agira ati “Iyo dukora ubukangurambaga ntituvuga ngo birabujijwe guhohotera umugore ahubwo tuvuga ko bibujijwe gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuze rero ngo uwarikora wese yabihanirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet yasabye uwo mugabo kugana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) agatanga ikirego cy’ihohoterwa yakorewe.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uwo mugabo n’umugore we bakunze gupfa gufuha kuko ngo umugore atajya yemera ko umugabo we atamuca inyuma.

@igicumbinews.co.rw