Nyagatare: Umukobwa yabyaye uruhinja ahita aruta mu musarani barukuramo rwapfuye




Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, nibwo umukobwa witwa Dushimimana Fiette wo mu Karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi,  Akagari ka  Nyamirama, yabyaye umwana agahita amuta mu musarani bamukuramo yapfuye.

Imboni ya Igicumbi News, iri mu Mudugudu wa Nkoma II, byabereyemo bikaba byabaye anahari, yavuze ko uyu mukobwa yakoze aya mahano mu rukerera rwo kuri icyi cyumweru.

Ati: “Uko byagenze umukobwa yari afite imyaka 19 y’amavuko, mu gitondo nibwo twaje kwakira inkuru ibababje ivuga ko uwo mukobwa yabyaye umwana agahita amuta mu bwiherero, byatubababje cyane kumva umuntu abayara neza nkuko abandi babyara yarangiza akajya kujugunya umwana mubwiherero, abaturage bahurujwe kuko Hari uwahise amubona akimara gukora ayo mabara nuko umwana akurwamo ajyanywa kwa muganga ariko yaje kwitaba Imana agejejwe Kukigo Nderabuzima”.



Amakuru agera ku Igicumbi News Kandi avuga ko kuba uyu mukobwa yishe uyu mwana Ari amakimbirane Ari hagati y’iwabo mu babyeyi babo bahora barwana ndetse bagatoteza n’abana babo.

Ushinzwe umutekano muri Nkoma ya Kabiri nawe yahamirije Igicumbi News ko Koko uyu mukobwa yabyaye umwana agahita amuta mu bwiherero.

Agira ati: “Nabimenye saa kumi n’ebyiri za mugitondo mbimenyeshejwe n’Inzego z’Umutekano ziba hafi yaho, Ni Urwego rwa Gisirikare, bamaze kubimenyesha bansaba ko nahagera mpageze nsanga umwana bamaze kumukura mu musarani, ntakindi cyari gukorwa kuko twakoze ubutabazi bushoboka umwana bamujyana kwa muganga hanyuma uwo mukobwa turamusigarana Kuko yari afite ikibazo nuko duhamagara inzego zisumbuyeho kugirango zize zimujyane”.

Amakuru dukesha ushinzwe Umutekano avuga ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwaje kuhagera saa tanu z’amanywa kugirango zitange ubufasha kuri uwo mubyeyi wari umaze kubyara kuko byagaragaraga ko ameze nabi.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi cg Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hamenyekane icyateye uyu mukobwa kwica umwana yari amaze kubyara.

Igicumbi News yamenye ko uretse uyu mukobwa wishe umwana we yari amaze kubyara, muri urwo rugo na murumuna we nawe aratwite.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: