Nyagatare: Umusore w’imyaka 30 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 6

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa munani z’amanywa mu Mudugudu wa Nkoma ya mbere AKagali ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi wa Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka mirongo itatu usanzwe uragira inka  ushinjwa guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu akamusambanya. 

Umwe mu baturage waganiriye na Igicumbinews.co.rw avuga ko uyu munshumba yabonywe ubwo yari aragiye inka akikiye umwana w’imyaka 6 arimo kumusambanya.

Ati: “Amakuru y’uwo mugabo yari umushumba aragiye noneho aba nabonye umukobwa w’imyaka itandatu aramwangiza. Nawe urabyumva yaragahohoteye ariko inzego z’ubugenzacyaha zaramutwaye ari kuri sitasiyo”.




Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana GASANA Stephen yabwiye igicumbinews.co.rw ko ayo makuru ntakintu ayaziho gusa yizeza ko agiye kubikurikirana ati:” Ibyo bintu njyewe ntabyo nzi”.

Umukuru w’Umudugudu waho ibi byabereye yemereye igicumbinews.co.rw ko uyu musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana.

Ati: “Ibyo byarabaye hano muri uyu Mudugudu Umusore w’imyaka mirongo itatu yafashe ako kana k’imyaka itandatu ariko ubwo byabaga twahamagaye inzego z’umutekeno zaje kumutwara”.




Emmanuel Niyonizera & Evariste NSENGIMANA/IgicumbiNews

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author