Nyagatare: Umusore w’imyaka 45 yapfuye yiyahuye harakekwa ko yabitewe n’umukobwa wamwanze bendaga kubana

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 20,Nyakanga, 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Umusore w’imyaka 45 witwa Migambi Fidel  wari utuye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi,akagari ka Nyamirama umudugudu wa Nkoma ya mbere yapfuye yiyahuye.

amakuru akaba avuga ko kwiyahura kwe byabaye mu masaha ya saa sita z’amanywa bigakekwa ko yiyahuje ikinini cyo kwica imbeba.

Igicumbi News yavuganye na Ntambara Frank murumuna w’uyu nyakwigendera  avuga ko amakuru y’uko yiyahuye ari mpamo.Ati: “Nibyo Koko nk’uko amakuru ari kuvugwa Migambi Fidel yiyahuye,yiyahuje ibinini tutazi ubwoko tugerageza uburyo ki twamurokora ariko ntibyakunda yitaba Imana,gusa nta muntu dukeka ko yaba yari afitanye ikibazo nawe wenda ngo bibe aribyo byatumye yiyahura”.

Igicumbi News yavuganye na Vuguziga Claude Ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Nyamirama nawe atubwira ko ibivugwa aribyo. Agira ati: “Ahagana mu ma saa sita z’amanywa nibwo byamenyekanye ko uyu muhungu yiyahuye ,ngo yari ari aho abakozi bari bari kumwubakira inzu ajya munzu amara akanya gato agaruka abwira abakozi ko ibye birangiye amaze kurya ibinini 5,abakozi bahise batabaza abaturanyi bose bafatanya gushaka uko bamurokora,bamuhaye amata agarura ikinini kimwe niko guhita bamujyana kwa muganga ariko ntibyagira icyo bitanga yitaba Imana”.

Ndamage Andrew ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi we yabwiye Igicumbi News ko ayo makuru atarabageraho ariko bagiye kubikurikirana .

Bamwe mu baturanyi batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru babwiye umunyamakuru wa Igicumbi News ko hakekwa ko icyatumye Nyakwigendera yiyahura byatewe n’umukobwa bakundanaga benda no kubana utuye ahitwa ku cya Nyirangegene mu murenge wa Karangazi, uherutse kumubwira ko batakomeza gukundana kubera ko yabonye undi umukunda urimo no kwihutisha imishinga yo kubana na we.

Ntahontuye Antoine umuyobozi w’umudugu wa Nkoma ya mbere nyakwigendera yari atuyemo yabwiye Igicumbi News ko uwiyahuye yabikoze nyuma yuko hari umukobwa ugeze aho yari ari bakaganira.Ati : “Njyewe raporo natanze nuko abafundi bubakiraga Mugabo bambwiye ko mbere yo kwiyahura haje umukobwa akaganira nawe bari kumwe na Nkusi  (ufite ifamu ibangikanye niye), ntibamenya ibyo baganiraga ,nyuma umukobwa bavuga ko batazi,aragenda hashize akanya umusore asohoka mu nzu avuga ko ibye birangiye amaze kunywa ibinini bitanu byo kwica imbeba”.

Nyakwigendera apfuye ari ingaragu aho yavukaga mu muryango w’abana batanu akaba ariwe wari imfura.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News