Nyagatare: Undi mugabo wa 3 yiyahuye mu gihe kitarenze ibyumweru 2

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, mu kagari ka Nyamirama hamaze gupfa abagabo batatu biyahuye mu gihe kitageze ku ibyumweru bibiri.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, nibwo humvikanye amajwi avuga ko undi muntu wa gatatu yiyahuye muri Nyamirama.

Muyambi David umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamirama ari nako kagari uwiyahuye yari atuyemo. yahamirije Igicumbi News ko hari undi muntu wiyahuye.Ati: “Nibyo umugabo witwa Nsengiyumva Samuel yiyahuye nk’uko amakuru ari kuvugwa, ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 30 Nyakanga 2020 uyu nyakwigendera ngo yari agiye agura ubushera abuzana mu kabuni ka litiro ageze murugo ajya munsi y’urugo ngo niho agiye kubunywera , naho ubwo ngo yaragiye gushyiramo ibinini byica imbeba,nyuma y’akanya gato babonye ataje barebye basanga umuntu ari guhwera,k’uburyo kumurokora bitari bigishoboka birangira yitabye Imana,gusa amakuru avugwa ngo umugore we yamucaga inyuma ku buryo bikekwa ko ukwiyahura kwe kwatewe no kuba batari babanye neza”.

Muyambi yakomeje agira ati: “Ubu tugiye kureba uko twarushaho kwigisha abaturage mu buryo bwo kurwanya amakimbirane, ariko rwose turanabagira inama y’uko igihe wumva utishimiye uwo mubana cyangwa mutabanye neza ntago icyemezo ari ukwiyahura ,kuko birashoboka ko ugannye ubuyobozi bwagufasha Kandi bigacyemuka”.

Uyu nyakwigendera yari atuye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi,akagari ka Nyamirama,umudugudu wa nkoma ya kabiri,akaba asize umugore n’abana 4.

Kanda hasi usome izindi nkuru z’abiyahuye muri aka kagari:

Nyagatare: Undi mugabo yiyahuje ikinini cy’imbeba arapfa kubera ko umugore we yahukanye akanga kugaruka

Nyagatare: Umusore w’imyaka 45 yapfuye yiyahuye harakekwa ko yabitewe n’umukobwa wamwanze bendaga kubana

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News