Nyagatare: Undi mugabo yiyahuje ikinini cy’imbeba arapfa kubera ko umugore we yahukanye akanga kugaruka

Kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umugabo witwa Byaruhanga yitabye Imana azize kwiyahura,amakuru akaba avuga ko kwiyahura kwe kwaba kwaratewe n’uko umugore we yari yarahukanye yamucyura akanga .

Nyakwigendera yari atuye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama umudugudu wa Nkoma ya 2.

Igicumbi News yavuganye na Muyambi David Umunyamabanganshingwabikorwa wa kagari ka Nyamirama yemeza aya makuru gusa avuga ko hataramenyekana neza icyaba cyamuteye kwiyahura ariko avuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we.Ati: “Nibyo Koko Byaruhanga yiyahuye, gusa icyamuteye kwiyahura cyanya cyo ntawe ukizi neza gusa icyo tuzi nuko umugore we yari yarahukanye yajya kumucyura akanga,impamvu umugore yanze kugaruka, ngo n’uko umugabo yamucaga inyuma yewe rimwe na rimwe akamukubita,muri make ntago bari babanye neza”.

Nyuma y’uko umugore yanze kugaruka Byaruhanga ngo yanze gushaka undi mugore ahitamo kwita kubana bari bafitanye.

Bamwe mu baturanyi be babwiye Igicumbi News ko ngo ajya kwiyahura yabanje agahamagara uwo mugore we amubwira uko azagenda aha abana umugore, ahita ahamagara no mu muryango we ababwira ko ngo ari kuraga abana,abo mu muryango we bageze aho atuye basanga yarangije kurya ibinini byica imbeba ,bamujyanye kwa muganga ntibyagira icyo bitanga birangira yitabye Imana.

Umunyamabanganshingwabikorwa wAkagari ka Nyamirama yavuze ko kwiyahura ataricyo gisubizo cy’ikibazo umuntu yaba afite, “Ahubwo wagashatse igisubizo cy’ukundi cya cyemuka yewe ukaba wanakwiyambaza ubuyobozi aho kwiyahura”.

Uyu nyakwigendera asize abana ba 3 n’umugore ,uyu mugabo akaba yiyahuye nyuma y’uko hashize icyumweru kimwe muri aka kagari hiyahuye undi musore w’imyaka 45 witwa Migambi Fidel we wari utuye mu mudugudu wa nkoma ya 1.

Soma Inkuru icyo gihe twakugejejeho:

Nyagatare: Umusore w’imyaka 45 yapfuye yiyahuye harakekwa ko yabitewe n’umukobwa wamwanze bendaga kubana

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News