Nyagatare:Abagabo 3 batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza kanyanga mu abaturage

Abagabo Batatu aribo Birashakwa Nowa w’imyaka 43,Tuyishimire Jean Nepo w’imyaka 31 na Rwagasore Gilbert w’imyaka 21 nibo bafashwe na Polisi y’u Rwanda tariki ya 10 Mata, bafatiwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyangara. Bafatanwe litiro 60 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bavuze ko bari bamaze iminsi bababona batambuka mu muhanda bikoreye amajerikani babagirira amakenga.

Yagize ati “Twashingiye ku makuru twahawe n’abaturage dutegura igikorwa cyo gufata abo bagabo, kuri uyu wa Gatanu mu rukerera saa kumi n’imwe abapolisi babafatanye amajerikani atatu yuzuyemo ikiyobyabwenge cya Kanyanga.”

Yakomeje avuga ko abo bagabo bikanze abapolisi bajya kwihisha mu rutoki ariko bari bababonye babasangayo bicayemo bafite iyo kanyanga.

Bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Karama.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya banyacyaha bafatwa. Asaba n’abandi gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yasabye abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma bakora ibyaha bitandukanye.

Yagize ati “Abaturage bahora basobanurirwa ko cya Kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge, bityo ugifatanwe mu buryo ubwo aribwo bwose ahanwa n’amategeko.”

Yagaragaje ko muri kariya karere ka Nyagatare hakunze gufatirwa abantu binjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya Kanyanga bagikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw