Nyagatare:Abantu 3 batawe muri yombi bakurikiranweho kwiba Sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri. Abafashwe ni Niyigaba Jean Bosco w’imyaka 35 na Nkusi Frank w’imyaka w’imyaka 33. Aba bajyaga kuyigurisha  ku mucuruzi witwa Mitari Eugene w’imyaka 45.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage nyuma yo guhura na bariya bantu bahetse imifuka ya sima nijoro.

Yagize ati  “Mu ijoro rya tariki ya 16 Nyakanga umuturage yahuye na Niyigaba Jean Bosco n’undi atabashije kumenya bahetse kuri moto ebyri imifuka itandatu ya sima. Baramwikanze bayikubita hasi, yahise aduha amakuru turakurikirana tugera ahubakwa amashuri tuhasanga umuzamu ariwe Nkusi Frank yemera ko hari sima zibwa aho arinda barimo kubaka ibyumba by’amashuri, zikaba zitundwa na Niyigaba Jean Bosco ushinzwe ububiko bw’ibikoresho.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi imaze kumenya ayo makuru yatangiye iperereza ifata Niyigaba Jean Bosco na Nkusi Frank bemera ko bari bamaze gutwara imifuka 21 ya sima, Niyigaba nawe avuga ko sima iyo bamaraga kuzitwara bajyaga kuzigurisha uwitwa Mitari Eugene. Aba bose bakaba bafashwe bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musheri.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya bamwe mu baturage bafata ibikoresho bigenewe gukora igikorwa rusange cy’abaturage bagashaka kubyikubira bo ubwabo.

Ati  “Nka ziriya sima zigenewe kubaka ibyumba by’amashuri y’abaturarwanda, ariko bariya babifataga bakajya kubyigurishiriza. Turasaba abaturage kumva ko ibikorwaremezo Leta ibegereza biri mu nyungu rusange kandi buri muntu bizamugirira akamaro.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba nta bindi bikoresho bagurishishije.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw