Nyamagabe: Abantu bataramenyekana bishe abaturage babiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2020, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, abagizi ba nabi bishe abaturage babiri, bakomeretsa undi umwe mu Kagari ka Mudasomwa, mu gace kari ku rubibi ruhuza Umurenge wa Tare na Uwinkingi, mu Karere ka Nyamagabe.

Ni ibikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko byakozwe n’agatsiko k’amabandi kagamije kwiba no kwambura abaturage kaba kaketseho amafaranga

Umuyobozi w’aka karere, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byo guhohotera abaturage bagakomeretswa cyangwa bigatwara ubuzima bwabo biri gukorwa n’udutsiko tw’amabandi, bikomeje gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ati “Abo dukeka turabafite, turabazi n’uburyo bwo kubakurikirana burahari.”

Uwamahoro yakomeje avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’Akarere bwazindukiye mu nama n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi ngo ingamba zafashwe bizeye ko zitanga umusaruro kuri iki kibazo.

Abagiriwe nabi kuri iyi nshuro barimo umwe wari umaze kugurisha inzugi ze ahantu yapatanye gukinga, wari wishyuwe amafaranga 29 000 Frw, akaba yayambuwe n’abo bagizi ba nabi.

Uwamahoro yavuze ko imikorere y’abagize ako gatsiko igaragaza ko iyo bamaze guhanahana amakuru, bategera ahantu abantu baketse abafite amafaranga kugira ngo bayabambure.

Ngo iyo babonye bagukubise ariko bakabona ko ushobora kuba wabamenye, niho bava bashaka kugukubita ku buryo bwo kukwica.

Uwamahoro yavuze ko bari gukurikirana abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, bafatanyije n’inzego z’umutekano kandi ngo bizeye ko bari bufatwe.

Uyu muyobozi yijeje ko ako gatsiko kadakomeye ku buryo kateza impagarara mu baturage, ko ahubwo bishobora kuba ari icyuho cyo kudahanahana amakuru uko bikwiye.

Ati “Si abantu twavuga ko bafite undi mutwe udasanzwe, icyuho twabonye ni mu buryo bwo gucunga irondo kuko abagizi ba nabi baba bafite amakuru y’igihe irondo riri butangirire, bakaba bakora ibikorwa byabo mbere irondo ritaratangira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeranyije n’abaturage ko hatangira gukorwa n’amarondo yo ku manywa, agenzura abantu bari ahantu badafite icyo bahakora, bagakurikiranwa kugira ngo harebwe niba abo bantu batari guhiga abo baza kujya gutera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye abantu kwirinda kwitiranya ibi bikorwa byakozwe n’ako gatsiko k’amabandi n’ibyigeze kugaragara mu ishyamba rya Nyungwe, kuko aho byabereye hatandukanye cyane n’aho iri shyamba riri.

Abitabye Imana ni abagabo babiri barimo umwe wacuruzaga ingurube bivugwa ko yacyetsweho ko yari afite amafaranga, abo bajura bakamutega bakayamwambura; mu gihe undi we abagizi ba nabi baketse ko ari bubamenye kuko yari ari gusunika igare ry’undi mucuruzi w’ikawa bari kumwe, na we wakomerekejwe cyane, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

 

Umuyobozi w’aka karere, Uwamahoro Bonaventure, yasabye abantu kwirinda kwitiranya ibi bikorwa byakozwe n’ako gatsiko k’amabandi n’ibyigeze kugaragara mu ishyamba rya Nyungwe
@igicumbinews.co.rw