Nyamagabe: Basengeraga mu buvumo,umuvu ubasangamo wicamo 5

Ku ifoto n’ahari ubuvumo abantu bakunda gusengeramo Nyamagabe/photo internet.

Mu ijoro ryakeye, mu mvura nyinshi irimo kugwa hirya no hino mu gihugu, abantu 10 bari mu buvumo basenga mu Karere ka Nyamagabe, umuvu wabasanzemo abagera kuri batanu bahita bapfa.

Gusa hari amakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika amaze guha RBA avuga ko abari mu buvumo ari 11.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yabwiye Umuseke ko bariya bantu basengeraga hariya rwihishwa mu masaha y’ijoro.

Ati “Ni byo ni abantu bahasengeraga mu buryo bwa rwihishwa basanzwe basengera muri EAR ya Kirambi mu Karere ka Nyanza, kubera imvura yaraye igwa umugezi uri hafi yaho wayobye amazi abasangamo, batanu barapfa.”
Yavuze ko abaturage bapfuye uko ari batanu bose ari abo mu Karere ka Nyanza.

Ubuvumo baguyemo buri mu Kagari ka Ngamba mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Nyamagabe. Mayor avuga ko hasanzweho ingamba zo gushishikariza abaturage kwirinda gusengera ahantu hatemewe, yaba abasenga, abayobora amasengero, amadini n’abandi bose babona abasengera ahatemewe bagatanga amakuru.

Abapfuye ni abagore n’abagabo, Mayor avuga ko bavanze.

Kuri uyu wa gatanu ubuyobozi burakorana inama n’abaturage bubahumuriza, bunabagira inama z’uko barinda ubuzima bwabo.

@igicumbinews.co.rw