Nyamagabe: Gitifu yashyize abaturage muri guma mu rugo ntawubimubwiye




Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitare, mu karere ka Nyamagabe, NDAGIJIMANA Gustave, yasohoye amabwiriza yagenneye yo gukumira icyorezo cya Coronavirus, arangije ashyira abaturage bo mu kagari ka Gitare, muri gahunda ya Guma mu Rugo ntawe amenyesheje.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahise busohora itangazo bumwamaganira kure buvuga ko ibyo yanditse bitahabwa agaciro.

Mu itangazo gitifu w’umurenge wa Gitare, yari yageneye abaturage, ribashyira muri Guma mu rugo, rivuga ko izo ngamba zagombaga kubahirizwa ndetse zigahita zinatangira gushyirwa mu bikorwa guhera Tariki ya 04 Kanama 2021, kugeza Tariki ya 14 Kanama 2021.

Itangazo rigira riti:” Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitare, buramenyesha abaturage bose ko myuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19, bukomeje kwiyongera cyane cyane mu kagari ka Gitare, hafashwe imyanzuro ikurikira kandi igomba gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa gatatu tariki ya 04/08/2021 kugera tariki ya 14/08/2021″.



“Akagali ka Gitare gashyizwe muri Guma mu rugo, kandi ingamba zigomba guhita zubahirizwa”.

Yari yishyiriyeho izindi ngamba zikurikira:

a. Ingendo ziva cyangwa zinjira mu kagari ka Gitare zirabujijwe
b. Abaturage b’akagari ka Gitare barasabwa kuguma mu rugo
c. Imodoka, Moto n’Amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi mu kagari ka Gitare
d. Abaturage bose barasabwa gukorera mu rugo
e. SACCO na Cothegab birafunze (Abakozi babo barasabwa gukorera mu rugo)
f. Abakozi b’Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe NRC bazakomeza kwitabira akazi bitwararika mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
g. Serivisi zo ku kagari ka Gitare no ku biro by’umurenge wa Gitare zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
i. Amaduka, Restora, Butike n’izindi nzu z’ubacuruzi zirafunze
j. Utubari tuzakomeza gufunga

Gitifu yari yamaze no gushyira serivisi zizakomeza arizo:

a. Amashuri y’incuke n’abanza azakomeza gukora
b. Abasoromyi b’icyayi n’imodoka zijyana icyayi ku ruganda rwa Mushubi

Kanda hasi usome itangazo ryose:

Nyuma yuko
Iritangazo rivuga ko akagari ka Gitare gashyizwe muri guma mu rugo, nyamara bitaratangajwe mu nama y’Abaminisitiri iherutse guterana, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bwamaganye ayo makuru, ndetse butangaza ko abaturage bakomeza kubahiriza amabwiriza yari asanzweho kimwe n’abandi banyarwanda bose bari mu gihugu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bubinyujije kuri Twitter buti: “Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe burassba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye, abaturage b’Akagali ka Gitare, barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi”.

Ubusanzwe gushyira abaturage muri gahunda ya Guma mu Rugo bikorwa na Guverinoma cyangwa bikemerezwa mu Inama y’Abaminisitiri, hari n’igihe Minisiteri y’Utegetsi bw’Igihugu ibitangaza ariko ikavuga yabiganiriyeho n’inzego bireba.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: