Nyamagabe ni kamwe mu mu turere twagaragayemo abanduye Coronavirus uyu munsi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu umunani bakize Coronavirus basezererwa mu bitaro mu gihe mu bipimo 2834 byafashwe kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020, abarwayi umunani bayisanganywe, byatumye umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 1113.

  • Abanduye ni 1113 (Barimo 8 bashya)
  • Abakize ni 575 (Barimo 8 bashya)
  • Abakirwaye ni 535
  • Abantu batatu bitabye Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa 163 384 (ibipimo bishya 1113)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Mbere ryerekana ko abarwayi bashya basanganywe Coronavirus barimo ‘‘Abatwara amakamyo bashyizwe mu kato bakigera mu gihugu: 3, Kigali: 2, Nyamagabe: 2, Rusizi:1.’’

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1113 barimo 575 bakize mu gihe 535 bakirwariye kwa muganga.

Mu Rwanda abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kugeza ubu ni 575 barimo umunani basezerewe uyu munsi nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo. Kuri ubu umubare w’abantu bakiri mu bitaro [535] wongeye kujya munsi y’uw’abasezerewe [575].

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.