Nyamagabe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi

Umukecuru witwa Mukamusoni Ancilla wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bataramenyakana.

Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga. Yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri.

Yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021 ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa Kami n’imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.

Ati “Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko yari yazindutse (Mukamusoni) saa Kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.”

Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n’aka Huye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.

Gitifu ati “N’amakuru yatangwaga n’abaturage ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.”

Gusa ngo hari gukorwa iperereza no ku mukobwa we kuko bakundaga kugirana amakimbirane.

Ati “Iperereza riracyakomeje ntacyo turamenya ariko icyo bavuga ni uko uwo mukobwa wari wararuhiye mu rugo batari babanye neza, na we ariko aracyakomeje gukorwaho iperereza.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n’ubugizi bwa nabi.

Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

@igicumbinews.co.rw

About The Author