Nyamagabe: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha Umupolisi ruswa

Polisi  ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Mbere yafashe uwitwa Simubara Sylvain  w’imyaka 44 wo mu murenge wa Kamegeri, akagari ka Kamegeri, umudugudu wa Kinyovu. yafashwe tariki ya 29 Kamena arimo guha umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Tare,  ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko Simubara afite muramu we ufungiye kuri sitasiyo ya Tare ukurikiranweho icyaha cy’ubujura. Simubara yaje kwegera umuyobozi wa sitasiyo  kugira ngo amuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 barekure muramu we witwa Ndikuyeze Damien.

SSP Karagire yagize ati  “ Simubara yabanje kuza umunsi wa mbere ntiyahasanga umuyobozi wa Sitasiyo,  agaruka kuri uyu wa mbere. Amubwira ko azamuha ibihumbi ijana ariko akabanza kumuha amafaranga ibihumbi 20 andi akazayazana bamaze gufungura muramuwe ndetse bagurishije ikimasa bafite.”

SSP Karagire akomeza avuga ko umuyobozi wa Sitasiyo ya Tare amaze kumva ko Simubara ashaka gutanga ruswa yaramwihoreye amuha ayo mafaranga ibihumbi 20 ariko ahamagara abapolisi bari hanze bahita bafatira mu cyuho Simubara atanga ruswa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yongeye gukangurira abaturage gucika ku muco wo gutanga ruswa,ahubwo bakajya bakora ibintu byemewe n’amategeko.

Ati   “Abaturage duhora tubakangurira kwirinda gushaka inzira z’ubusamo zituma bakora ibyaha nka biriya byo gutanga ruswa. Simubara yagombaga gutegereza umwanzuro w’ubugenzacyaha kuko muramu we yari agikorerwa iperereza, hari n’igihe yari kuzaba umwere.”

Yibukije abantu ko ruswa nta mwanya ifite mu Rwanda ndetse ari icyaha kitababarirwa(Zero Tolerance). Yagaye bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi nyamara bakirengagiza ko abapolisi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

Simubara yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw