Nyamagabe:Polisi yasanze Abana barenga 6 bari mu kigero cy’imyaka 10 na 11 barimo gukoreshwa imirimo ivunanye

Kuri uyu wa 22 Ukuboza uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Gifurwe yakoze igenzura ko hari ababyeyi bakoresha abana mu mirimo yo gusoroma no kwikorera icyayi mu mirima. Abana barenga batandatu(6) bari mu kigero cy’imyaka 10 na 11 Polisi yasanze barimo gukoreshwa muri iyo mirimo y’ibyayi.

Assistant Inspector of Police (AIP) Olivier Placide Kagiraneza ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ubwo Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaraga kubona abo bana, yegeranyije ababyeyi b’abo, baraganirizwa, bagaragarijwe ko nta mwana ugomba gukoreshwa imirimo ivunanye.
Yagize ati: “Twageze muri iriya mirima dusangamo abana bato batarengeje imyaka 12 y’amavuko basoromana icyayi bakanikorezwa imifuka yacyo.

Twegeranyije ababyeyi babo tubasobanurira uburenganzira bw’umwana, imirimo igenewe abana n’itabagenewe ndetse tunababwira ko ukoresheje umwana imirimo ivunanye abihanirwa n’amategeko.”
AIP Kagiraneza yabwiye abo babyeyi ko bitemewe gukoresha umwana imirimo imudindiza mu mikurire ye ndetse akaba yanahuriramo n’ibikomere ku mubiri n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ati: “Birabujijwe gukoresha umwana imirimo y’ingufu kuko imugiraho ingaruka nyinshi, nanone kandi ntibyemewe ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atangira gukorera amafaranga, bituma ahora ararikiye amafaranga akaba yakwanga ishuri. Ikindi iyo umubwiye akarimo koroheje nk’umwana akubwira ko n’utamuha amafaranga atawukora bityo ugasanga wowe mubyeyi ni wowe wagize uruhare mu gutuma umwana wawe akura nabi.”
Yakomeje abwira abo babyeyi ko Polisi buri gihe ihora ikangurira abantu kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye kimwe n’ababaha inzoga cyangwa ababajyana mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi ko ibyo byose bihanirwa hagendewe ku mategeko arengera abana.

AIP Kagiraneza yibukije aba babyeyi ko abo bana aribo Rwanda rw’ejo igihugu gishingiraho gitera imbere bityo bagomba kubarinda ikibi cyose cyababangamira. Abana bahise bataha, ababyeyi bemeye ko batazabyongera ndetse baniyemeza ko bagiye kujya batanga amakuru y’aho babonye ukoresha umwana imirimo ivunanye ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

@igicumbinews.co.rw