Nyamasheke: Batatu bafatiwe mu cyuho batanga ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Busheki mu kagari ka Buvungira kuri uyu wa 29 Gicurasi yafashe abarimo gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80. Bayahaga umurinzi wa Pariki ya Nyungwe kugira ngo bajye gucukuramo amabuye y’agaciro.

Abafashwe batanga ruswa ni  Bizimana Fabien w’imyaka 37, Mbarushimana Jacques w’imyaka 37 na  Habiyakare Zabron w’imyaka 46.  Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uwagombaga guhabwa ruswa niwe waciye inyuma atanga amakuru bityo bariya bagabo barafatwa.

CIP Karekezi yagize ati  “Bariya bagabo begereye ushinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe bamubwira ko bazamuha ruswa kugira ngo aborohereze bajye gucura amabuye y’agaciro muri Nyungwe kandi  ajye abaha amakuru ko ntawe ugiye kubafata  igihe barimo kuyacukura.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko  uwo murinzi  ariwe waciye inyuma abwira abapolisi uko ibintu bimeze hahita hategurwa igikorwa cyo gufatira mu cyuho abo bagabo.

Ati   “Amaze kubibwira abapolisi bamusabye ko yabemerera akababwira aho bazahurira ndetse n’isaha bakayamuha. Kuri uyu wa Gatanu nibwo abapolisi babafatiye mu cyuho barimo kuyatanga.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umurinzi wa Pariki  watanze amakuru  akanga guhishira abari bagiye kumuha ruswa ngo bajye kwiba amabuye  y’agaciro ndetse bari no kwangirizamo ibidukikije. Yasabye n’abandi baturarwanda kurangwa n’ubunyangamugayo bakajya bitandukanya n’abanyabyaha batangira amakuru ku gihe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw