Nyamasheke : Inka ebyiri zatemwe n’abantu bataramenyekana

Ahagana Saa mbiri z’ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, mu Mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, abantu bataramenyekana batemye inka ebyiri z’abaturage imwe irapfa indi irakomereka byoroheje.

Inka zatemwe ni iy’umuturage witwa Ndahimana Pierre ikaba yahise ipfa naho iya Nakabonye Philomene ikomereka byoroheje.



Amakuru avuga ko nta makimbirane azwi yarari hagati y’abo batemewe inka n’abaturanyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, yavuze ko bigaragara ko abatemye ziriya nka batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi.

Niyitegeka Jerome uyobora Umurenge wa Kagano yagize ati ” abazitemye bigaragara ko batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi, ababikoze baracyashakishwa.”



Gitifu Niyitegeka yasabye abaturage gucunga umutekano wabo n’ibintu byabo kandi abafite umutima w’ubugome bakawureka aho batuye mu Masibo n’Imidugudu bakarushaho gukaza umutekano.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: