Nyamasheke: Umukecuru uherutse gutwikirwa inzu bamushinja kuroga, umukobwa bamukubise inyundo mu mutwe

Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gukubita inyundo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30, akaba ari umwana w’umukecuru uherutse gutwikirwa inzu ashinjwa kuroga no kuba afite za Nyabingi iwe.

Uwo mukecuru ni uwo mu mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano.

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukobwa yari asohotse agiye mu bwiherero ngo yahuye n’abantu bataramenyekana bamukubita inyundo mu mutwe.

Ni nyuma y’uko ku wa kane tariki ya 3 Ukuboza, inzu y’umubyeyi w’uyu mukobwa yatwitswe bimwe mu bikoresho bigashya. Abaturanyi bavuze ko uyu mukecukuru w’imyaka 68 akekwaho kuroga.

Icyo gihe bamwe batuye muri ako gace babwiye IGIHE ko bacyeka ko iyi nzu yatwitswe kubera gucyeka ko uyu aroga.

Umwe muri bo ati “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.”

Mu nama y’umutekano yahise iba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza, Polisi ikorera mu Murenge wa Kagano yahise ita muri yombi abantu batandatu barimo basaza b’uyu mukobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu nama y’umutekano yabereye mu mudugudu wa Musagara, yavuze ko ubuyobozi bw’umudugudu bugiye gusana iyi nzu y’uyu muryango, asaba n’abaturage kureka gucyeka amarozi mu gihe batagiye kwa muganga ngo babyemeze.

Ati “Niba umuntu yarwaye utagiye kwa muganga ngo umupimishe umunye uburwayi afite, ntabwo iyo apfuye uhita wanzura ngo warogewe n’umuturanyi kandi utagiye kwa muganga ngo abaganga aribo bavuga uburwayi umuntu arwaye.”

Uwakubiswe inyundo yajyanwe mu bitaro bya Kibogora aho bivugwa ko arembye cyane.

 

Iyi nyundo ni yo yakubiswe uyu mukobwa mu mutwe akajyanwa mu bitaro aho arembeye

 

Hahise haba inama y’igitaraganya, batandatu bakekwa batabwa muri yombi
@igicumbinews.co.rw