Nyamasheke: Umuturage Yagiye kwiba itaka ryo gusiga inzu ikirombe kimwituraho arapfa

Fatisuka Jean Pierre wari utuye mu Mudugudu wa Mutusa mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano, yagiye gucukura itaka aryibye kuko bitemewe maze agira ibyago ikirombe kiramugwira kiramutaba akurwamo n’abandi baturage yitabye Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine aho yari agiye gucukura ingwa basiga ku nzu.

Amakuru y’uko aho yaricukuraga haridutse hakamugwaho, yamenywe bwa mbere n’abana bari hafi aho.

Ntakirutimana Éliphas ati “Bampamagaye ngo nze ntabare, abantu benshi dukuraho itaka tuza kumugeraho. Batubwiye ko yari amaze isaha bimugwiriye gusa ntabwo byemewe bacukuraga bibye uwo musaza nyiraho.”

Kagiraneza Simon yunzemo ati “Yaguye mu kirombe kuko yari yagiye gutwara itaka, abana bari hirya bari gukina nibo babimenye.”

Aba baturage bavuga ko nubwo bagize ibyago ariko bibahaye isomo ku buryo batazongera kurenga ku mategeko.

Murekatete Daphrose ati “Nubwo twagize ibyago ariko biduhaye isomo ryo kuhirinda. Twabonye ko nta muntu wemerewe kujyamo adafite ibyangombwa, ni mu rupfu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, yavuze ko bafashe ingamba zo gusiba uwo mwobo kugira ngo hatazagira abandi bagwamo, asaba n’abaturage kwirinda gucukura muri iki gihe cy’imvura.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwitondera ahantu hose hashobora guteza impanuka cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kubera ko ubutaka bworoshye. Ni ukuhitondera.”

Fatisuka Jean Pierre w’imyaka 34 asize umugore n’abana babiri, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kibogora ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

 

Aha hantu ubuyobozi bugiye kuhasiba kugira ngo hatazagira abandi bagwamo

@igicumbinews.co.rw