Nyamasheke:Hari ababyeyi basibya abana ishuri bakabakoresha imirimo ivunanye

Muri iki cyumweru mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera hagaragaye abana 25 basibijwe ishuri n’ababyeyi babo bajyanwa mu isoko riherereye mu murenge wa Karengera bikoreye imyaka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bana bari basibijwe ishuri bakajyanwa mu isoko bafite imyaka iri hagati ya 7 na 17 y’amavuko.

Yagize ati: “Aba bana basibijwe ishuri bajyanwa mu isoko bikoreye imyaka irimo ibijumba, ibishyimbo n’indi myaka itandukanye, abenshi muri abo bana bari bari kumwe n’ababyeyi babo babasibije ishuri.”

CIP Karekezi yibukije abaturarwanda muri rusange by’umwihariko ababyeyi ko bagomba kwirinda icyahutaza uburenzira bw’umwana.
Yagize ati: “Umwana agomba kurindwa imirimo yose ivunanye, idindiza imikurire ye cyangwa se imubuza uburenganzira bwe. Ntibyemeweme guha umwana ibisindisha, kumujyana mu tubari, utubyiniro n’ahandi hose hatemewe n’amategeko.”

Yasabye abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bihutira gutanga amakuru aho babonye umwana ukoreshwa imirimo ivunanye cyangwa adahabwa uburenganzira bwe.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe,ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

@igicumbinews.co.rw