Nyanza: Abagabo 2 bashinjwa gukubita umugore utwite batawe muri yombi

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore utwite.

Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2020. Icyaha bakurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Gatongati, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza.

Bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore utwite w’imyaka 21. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko umwe mu bakurikiranywe yari asanzwe ashinzwe Mituweli ku Kigo Nderabuzima cya Mututu n’Umucuruzi mu Gasantere ka Mututu bemera icyaha ariko bakagaragaza ko hari abandi bafatanyije icyaha batorotse.

Abavugwa ko batorotse barimo umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mututu n’umuvuzi w’amatungo wigenga mu gasantere ka Mututu, na bo bakaba bari gushakishwa na RIB.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwahohotewe ngo yazize kuba yaragendaga mu ijoro.

Yagize ati “Iki cyaha cyakorewe umubyeyi utwite. Tugiye gukora dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Babihamijwe n’urukiko byaba ari impamvu nkomezacyaha.”

Yavuze ko umugore wahohotewe ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUB mu Karere ka Huye.

Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganywa ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyakorewe umwana, umubyeyi cyangwa umuntu udashobora kwitabara bitewe n’imiterere y’umubiri we, ibihano bishobora kwiyongera bikaba igifungo hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

@igicumbinews.co.rw