Abantu 23 nibo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena ubwo bari bateraniye mu nzu basenga.

Aba bose bafashwe ni abakirisito bo mu itorero rya ADEPR, bari abagore 12 n’abagabo 11 baturutse mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyanza. Basengeraga mu nzu y’uwitwa Mukantwari Francine w’imyaka 60, iherereye mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye ari naho bafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko usibye kuba bararenze ku mabwiriza ya Leta abuza abantu guteranira ahantu hamwe, bariya  bantu bari no mu cyumba gitoya cyane ku buryo babyiganaga kandi nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Yagize ati   “Abaturage bahamagaye Polisi batanga amakuru ko hari abantu barimo kwica amategeko, abapolisi bagiye yo basanga ni abantu 23 babyiganira mu kumba gato kandi batambaye udupfukamunwa. Bamwe muri bo bari banavuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyanza.”

CIP Twajamahoro avuga ko abafashwe bahise bajyanwa mu kato kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibirizi kugira ngo habe hakurikiranwa ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta agamije kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Bariya bantu bagomba kumenya ko kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bidashyira mu kaga ubuzima bwabo bonyine ahubwo binagira ingaruka ku bo babana mu miryango. Umuntu umwe wanduye ashobora kwanduza umuryango wose n’abandi ahura nabo.”

Yakomeje avuga ko iyo myitwarire itazihanganirwa, asaba abantu kujya batanga amakuru, abarenga ku mabwiriza bagafatwa bakabihanirwa.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku n’ubuzima bakibuka kwambara agapfukamunwa aho bagiye hose, gukaraba mu ntoki kenshi n’amazi meza n’isabune, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

@igicumbinews.co.rw