Nyanza: Uko Polisi yafashe uwari wambariye ku rumogi

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 21 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe uwitwa Nduwayezu Emmanuel w’imyaka 25 yizengurukije ku gihimba ibizingo by’amasashe birimo udupfunyika 700 tw’urumogi agiye kurucuruza. Ubusanzwe Nduwayezu akomoka mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe ariko yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gahondo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza yavuze ko Nduwayezu yagiye kuva i Rubavu aho yakuraga urumogi Polisi yo mu karere ka Nyanza yabimenye ihita imufata.

Yagize ati   “Abaturage basanzwe bazi amakuru y’uriya musore baduhaye amakuru atarava mu karere ka Rubavu. Yateze imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aza mu karere ka Nyanza, ageze mu murenge wa Busasamana yateze moto abapolisi bamufata akiri kuri iyo moto.”

SP Nkurunziza akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumufata kuko bari bafite amakuru yose bahise bamusaka bamusangana udupfunyika 700 tw’urumogi yadushyize mu masashe atwizingiriza ku gihimba yambariraho ikoti.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha.

Ati   “Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kutugaragariza mu kurwanya ibyaha. Gufatwa kwa Nduwayezu kwagizwemo uruhare n’abaturage kuko yari yakoresheje amayeri ahambaye utapfa gutahura. Ibi bikwiye kubera isomo n’undi wese ugerageza gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko Polisi imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bikunda kugaragara mu karere ka Nyanza ahanini biva mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage, Polisi itazahwema gukora  ibikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abakora ibindi byaha.

Nduwayezu yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@igicumbinews.co.rw