Nyanza: Umugabo yishe umugore we arangije yijyana kuri Polisi

Umugabo witwa Mulindahabi Jean Pierre wo mu mudugudu wa Mubuga, ni mu kagali ka Rwotso, mu Murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza,arakekwaho kwica umugore we ngo amuziza amafaranga ibihumbi 70 yari yavanye mu kimina (care) arangije yijyana kuri Police.

Uyu mugabo Mulindahabi Jean Pierre w’imyaka 54 akekwaho kwica umugore we wari afite imyaka 42 babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko yamujijije amafaranga ibihumbi 70 umugore yari yavanye mu kimina. Urupfu rwa nyakwigendera rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020.

Umwe mu baturage waganiriye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru avuga ko umugabo yatashye nijoro (ku wa mbere) avuye mu kabari gaherereye ahitwa i Muyira, ageze mu rugo afata neza umugore (nyakwigendera) n’abana bararyama barasinzira.

Ati “Mu saa sita z’ijoro afata umuhoro yari yateguye abana n’umugore batabizi, atema umugore we ahita amwica.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ibi bikimara kuba Mulindahabi yahise ajya kwirega kuri Police iherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Abaturage bamenye iyo nkuru mbi bitewe n’uko akana (Kari karyamanye na nyakwigendera) kasigaye karira baje kureba ikikariza basanga urugi rurafunze rwakinzwe n’uwo mugabo ukekwaho kwica umugore we, bahita barwica basanga nyina yapfuye n’umwana ariho amaraso bikagaragara ko nyakwigendera yishwe atemaguwe ijosi.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique BAHORERA yavuze ko ayo makuru bayamenye.

Ati “Nibyo ayo makuru twayamenye Mulindahabi akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi.”

BAHORERA akomeza asaba abantu kwirinda amakimbirane, haba hari ibibazo bakihutira kubibwira ubuyobozi hakiri kare.

Amakuru avuga ko ukurikiranyweho kwica umugore we bari bafitanye abana batandatu.

Yari yarigeze gukurikiranwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 atorokera mu gihugu cy’u Burundi, aho agarukiye abaturage baramuhishira.

Abayobozi bageze aho biriya byabereye basaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, basabwa gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Source: UMUSEKE

@igicumbinews.co.rw