Nyanza: Umusore akurikiranyweho kujugunya uruhinja mu kidendezi cy’amazi bikaruviramo urupfu

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kubera icyaha akurikiranyweho cyo kujugunya uruhinja rw’umwaka umwe mu kidendezi cy’amazi bikaruviramo urupfu.

Icyo cyaha cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Cyenda z’amanywa mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri uwo murenge avuga ko icyo kidendezi cy’amazi cyajugunywemo urwo ruhinja kiretse ahasanzwe hacukurwa umucanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko uwo musore yajugunyemo urwo ruhinja nyuma yo kurusigirwa n’umuturanyi.

Ati “Nyina w’umwana yitwa Uwera Charlotte akaba aturanye n’iwabo wa Gasore [izina twahaye ukekwaho kwica uruhinja rw’umuturanyi]; yagiye mu rugo amusigira umwana we w’umwaka umwe witwa Ndayishimiye Jean Claude, amumusigiye rero nibwo yamujugunye mu kidendezi cy’amazi ahantu bacukura umucanga.”

Akomeza avuga ko abaturanyi batabaye bamukura muri icyo kidendezi bamujyana kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

Bamwe mu baturanyi b’iyo miryango yombi bavuga ko bashobora kuba bari bafitanye ibibazo noneho Gasore akaba yajugunye urwo ruhinja mu kidendezi nk’uburyo bwo kwihimura cyangwa ubugome.

Bizimana avuga ko nta kintu Gasore yigeze avuga cyamuteye kujugunya uwo mwana mu kidendezi.

Yasabye abaturage kubana neza mu mahoro; uwaba afitanye na mugenzi we ikibazo akakigeza ku buyobozi bukabafasha kugikemura.

Yibukije abaturage ko bakwiye kureka kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Gasore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge Busasamana mu Karere ka Nyanza mu gihe hakomeje iperereza ku cyaha akurikiranweho.

Umurambo wa Ndayishimiye Jean Claude wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

 

Ikidendezi cy’amazi aho urwo ruhinja rwajugunywe

@igicumbinews.co.rw

About The Author