Nyarugenge: Abagabo babiri bakekwaho ubujura bw’amabuye y’agaciro batawe muri yombi

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yafashe Nshimiyimana Theophile w’imyaka 28 na Nzayisenga Jean Claude w’imyaka 24, aba bombi bafatanwe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta ibiro 70 bari bibye. Bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, bafatirwa mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko ayo mabuye aba bagabo bayibye muri kompanyi iyacukura ahitwa i Rutongo ikorera mu murenge wa Ruri mu karere ka Rulindo. Ifatwa ryabo rikaba ryaraturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

CIP Umutesi yagize ati: “Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Muhima yahawe amakuru ko hari abagabo bari mu kagari ka Nyabugogo bafite amabuye y’agaciro bikekwako ari ayo bibye, abapolisi bahise bajya kureba koko basanga batayafitiye ibyangombwa. Aba bagabo bakimara gufatwa bemeye ko ayo mabuye ari ayo bibye muri Kompanyi iyacukura mu Rutongo.”
CIP Umutesi yavuze ko aya mabuye bayiba nabo bakayagurisha mu bandi bantu mu buryo bwa magendu. Yaboneyeho gusaba abaturage ubufatanye nk’uko bisanzwe kugira ngo abantu nk’aba bakora ibinyuranyije n’amategeko bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Yanagiriye inama abacukura cyangwa bagurisha amabuye y’agaciro kimwe n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko ko babicikaho kuko bihanirwa n’amategeko. Asaba abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kwibumbira mu makoperative kandi bakiyandikisha mu buyobozi kugira ngo bemererwe, bakore ibikorwa bizwi kandi byemewe na Leta mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabageraho bafashwe.

Aba bombi bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw