Nyarugenge: Abakorera mu isoko ryo mu Miduha barasaba ko ryasanwa

Mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo akagari ka Rugarama ahazwi nko mu Miduha ni hamwe mu hantu hagaragaza ko hari kugenda hatera imbere mu mujyi wa Kigali kuburyo bwihuse.

Isoko ry’akagari ka Rugarama rizwi nk’isoko ryo mu Miduha ni rimwe mu masoko agize Umurenge wa Nyamirambo nubwo atariryo soko rikuru rya Nyamirambo. gusa rifatwa nk’iryunganira isoko rikuru.

Nyuma y’igihe kitari gito abakorera n’abagenderera iri soko banenga inyubako z’ubucuruzi zaryo bavuga ko zitubatse ku buryo bujyanye n’igihe, ndetse nubwo zinubatse gutyo ariko zikaba zishaje ku buryo zitakwihanganira ibiza byazadukira nk’imvura nyinshi cyangwa umuyaga ukabije.

Ubusanzwe iri soko inyubako ziririmo hagati zubakishije ibiti, zikaba zimwe muri zo zigoswe n’amabati inyuma y’ibyo biti mu gihe izindi ari izubakishije ibiti zikaba zisakajwe amabati gusa. Hasi ku butaka bw’iri soko mw’imbere hari ibitaka bisanzwe nta sima ibarizwamo.

Nyuma y’ibi bibazo Igicumbi News yarabasuye, mu kiganiro gito yagiranye n’umuyobozi w’iri soko umunyamakuru amubaza imva n’imvano y’ibi bibazo bigaragara muri iri soko. yagize ati: “Ubundi iri soko rijya gutangira ryatangiye ari abacuruzi bazwi nk’abazunguzayi bacururizaga muri kino kibanza nuko ubuyobozi buza kubaha iki kibanza by’agateganyo ngo babe bagicururizamo. Niko n’abandi bacuruzi batangiye kuza gucururiza muri iryo soko batangira kubaka inzu ntoya mu rwego rwo kwirwanaho nuko isoko ryakomeye.”

Abajijwe impamvu hatubatswe inzu zirambye ndetse ngo habe hashyirwaho uburyo bwo guhashya ivumbi n’ibyondo mu gihe cy’imvura. Umuyobozi w’isoko Yasubije ati: “Ntibyari gukunda ko twubaka inyubako ziramba kuko ubu butaka ari ubw’umujyi wa Kigali tubuhabwa twategetswe gushyiramo ibikorwa bitaramba kuko isaha n’isaha dushobora kongera gusubiza ubutaka umujyi wa Kigali. Gusa abaturage bakaba baragerageje guhangana n’ikibazo cy’imvura basakaza amabati ahari shitingi ndetse bakanarwanya icyondo buri wese akora neza imbere y’iseta ye.”

Umuyobozi w’isoko ryo mu Miduha kandi yakomeje avuga ko bagerageza no gukora isuku mu rwego rwo kurwanya umwanda n’indwara ziwukomokaho.

Umuyobozi w’isoko abazwa aho imyumvire y’abakorera n’abagenderera isoko rya Miduha igeze mu kurwanya ikwirakwira ry’icyoreza cya Covid-19 asubiza ko hakigaragara intege nke kubarigenderera, gusa avuga ko abarikoreramo bo bagenda bumva ingamba bakanazishyira mu bikorwa dore ko n’uteshutse hagira uburyo akeburwamo.

kandi akavuga ko n’abandi bazagenda bigishwa gahoro gahoro kuko kw’igisha ari uguhozaho.

Umunyamakuru amubaza uko none ubuzima bw’abakorera muri iri soko buhagaze asubiza agira ati: “Buhagaze neza cyane kuko buri kimwe dukore tuba tugamije imibereho myiza y’abakoresha iri soko twita ku isuku umutekano ndetse n’andi mabwiriza duhabwa, ejo bundi Minisitiri w’Umuco na Siporo yaradusuye adutegeka kubaka ubukarabiro bw’isoko kandi urabona ko nabwo bugiye kurangira.

Abajijwe niba koko hari gahunda yuko abo baturage batijwe ubutaka n’ubuyobozi baba benda kubwakwa nkuko bivugwa n’abamwe mu barikoreramo.

Umuyobozi w’isoko avuga ko nta gahunda ihari yuko baba bagiye kwakwa buno butaka kuko ntacyo ubuyobozi burabibabwiraho gusa nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo yabibabwiye akaba yaravuze ko iri soko rigomba kuzavugururwa bitarenze imyaka ibiri.

kandi akaba ataravuze ko rizimurwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo bwo buvuga ko butaramenya neza niba iri soko rizimuka cyangwa rikavugururwa.

Iri soko rizwi nk’isoko ryo mu Miduha ni rimwe mu ma soko abarizwa mu murenge wa Nyamirambo aho rinafatwa nk’irya kabiri, rikaba riza rikurikiye Isoko rya Nyamirambo.

Aime Confiance/Igicumbi News