Nyarugenge: Tumwe mu tubari twafunzwe kubera gucuruza inzoga
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 07 ukuboza, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafatiye mu cyuho abantu 8. Harimo abafunguye utubari bitemewe, hari n’abacuruzaga inzoga bitwaje ko bafite resitora ariko bakabikora barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bacuruzi bose bakorera mu Murenge wa Kimisagara ahakunzwe kwitwa ku Mashyirahamwe. Yavuze ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanze hari utubari 4 dufunguye ducuruza inzoga ba nyiratwo bitwaje ko bafitemo na resitora.
Yagize ati “Resitora koko ziremewe kandi umuntu akanywa inzoga arimo kurya gusa, ariko hari aho twasanze abantu benshi barimo kunywa inzoga nyamara nta biryo bafite abandi begeranye barimo kureba imipira kuri televisiyo. Ba nyiri izo resitora barenze ku mabwiriza kuko umuntu utarimo kurya aba agomba kunywa ikindi kinyobwa kitari inzoga.”
CIP Twajamahoro akomeza avuga ko utwo tubari uko ari 4 ba nyiratwo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbu 150 ndetse aho bakorera hafungwa igihe kingana n’ukwezi nk’uko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abiteganya.
Usibye abo kandi hari n’abandi bacuruzi bafite resitora baciwe amande bitewe n’uko abakiriya babo bari bicaye begeranye nyamara amabwiriza avuga ko abantu bari muri resitora n’ahandi hose bagomba kwicara bahanye intera.
CIP Twajamahoro yagize ati “Hari amaresitora 4 twasanze abantu bicaye ku meza ari benshi begeranye kandi ntibyemewe. Aba bacuruzi nabo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ariko bo ntibahagarikwa ukwezi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeye kwibutsa abantu bafite ubucuruzi bwa resitora kutitiranya ibintu cyangwa ngo barenge ku mabwiriza nkana kuko barikururira ibihano bitari ngombwa, kandi bakaba ba nyirabayazana bo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Ati “Abantu bagiye muri resitora kurya bashobora guhabwa inzoga igihe barimo kurya gusa. Muri bariya bafashwe harimo n’abo wasangaga barimo kwerekana imipira abantu bicaye begeranye kandi bitemewe.”
Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo dukomeze turwanye icyorezo cya COVID-19.
Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali, ingingo ya 18 ivuga ko gufungura akabari haba aho kari gasanzwe, akabari ko muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri urugo azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu.
Akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni mugihe ingingo ya 20 ivuga ko abantu bazajya bafatwa batahanye intera bari muri butike, amaduka, ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi, igaraje n’ahandi, nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri igikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Mu kwezi kw’ugushyingo, mu Mujyi wa Kigali hagiye hafatwa abantu bafite amahoteli, Moteli n’utubari barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
@igicumbinews.co.rw