Nyarugenge: Umugabo wari wamennye ibiryo bishyushye ku mugore we yafashwe
Umugabo witwa Nsabimana Innocent wo mu mudugudu w’Ubumanzi, akagali ka Rugenge mu murenge wa Muhima yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, nyuma yo gusuka ibiryo bishyushye ku mugore we.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatashye yasinze, agatangira gushyamirana n’umugore we kugeza ubwo ateruye ibiryo byari ku mbabura akabisuka ku mugore we babanaga batarasezeranye.
Bahorera yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kuba bwaratwe n’ubusinzi ariko nabwo bushamikiye ku bindi bibazo bashobora kuba bari bafitanye.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umugore yahise ajyanwa kwa muganga, akanahumurizwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Nsabimana yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Muhima mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenga miliyoni ebyiri.
@igicumbinews.co.rw