Nyarugenge:Abakobwa barakangurirwa kwirinda ababashukisha amandazi bashaka kubasambanya

Mu mpera z’icyumweru gishize hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa,uyu munsi usanzwe wizihizwa tariki 11 Ukwakira 2019 mu nsanganyamatsiko yuyu mwaka wa 2019 igira iti: “Nyubakira ejo heza undinda gusambanywa”.

uyu munsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa mu karere ka Nyarugenge wizihirijwe mu Rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali.

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyarugenge Madame KIPUSA Salama, avuga ko uyu munsi wabereyeho kugira ngo abagore, urubyiruko n’inzego zose ziharanire ko umwana w’umukobwa adasambanywa. Aragira ati: ari na bwo butumwa twatanze uyu munsi, cyane ko iyo wigishije umwana w’umukobwa uba wigishije umugore, umugore ejo uzagira umuryango utekanye uteye imbere. Iyo umuryango utekanye ugatera imbere muri rusange igihugu kiba gitekanye kinateye imbere, yewe nisi yose. Ni muri urwo rwego rero abana bacu twabanye na bo abakobwa ariko bari kumwe na basaza babo, kubera ko basaza babo babafasha kwirinda uruhande rumwe, na bo batangira amakuru ku gihe “.

tubigisha kuvuga oya.

Avuga kandi ko bitarangiriye aha, ko ubukangurangurambaga buzakomeza mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Avuga ko benshi babashukisha amandazi n’ibindi bihendabana bakabasambanya bakabicira ubuzima.

Ingabire Clarisse, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu avuga ko umukobwa na we afite uruhare rwo kwirinda gusambanywa cyangwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina imburagihe. Aragira ati: “Umuntu uwo ari we wese agomba kubaha umwana w’umukobwa Ikindi, abantu bagomba kumurinda harimo ababyeyi be, harimo Leta, na we ubwe kandi akirinda, mbere na mbere akanyurwa nibyo afite ntiyumve ko ibintu iwabo wenda batabasha kubona agomba kubishakira ahandi kuko icyo gihe n’ahandi ntabwo wa musore azifata ngo amuhe amafaranga cyangwa iyo telefone cyangwa ibyo bintu akeneye kubona, Umusore na we azifuza ya ruswa yigitsina,Yifuze ko baryamana kugira ngo yumve ko ataviriyemo aho”.

Ingabire Clarisse akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo gusambanywa zirimo gutwara inda cyangwa gukoreshwa imibonano imburagihe, bafite uruhare rwo kumva impanuro bahabwa, kwifatira imyanzuro no kwirinda.

Ingabire Clarisse akomeza avuga ko abagabo bakuru bafite ingo ari bo bakunze gusambanya abana ba bakobwa ari abagabo bakuru bubatse ingo kubera ko baba bafite ibyo abakobwa bifuza. Aragira ati: uzifuza telefone ihenze azayikugurira,Wenda tuvuge niba uza ku ishuri uteze bisi uwo mugabo azajya agutwara mu modoka. Niba wambaraga urukweto rwa bitatu azakugurira urwicumi. Ariko na we ndahamya ntashidikanya ko ibyo ntabwo aba abigukorera kuko agukunze nta nubwo aba abigukorera nk’umubyeyi, Kuko umubyeyi agukorera ikintu kugira ngo utagira icyo wifuza”.

Avuga kandi ko abandi bakunze gusambanya abana babakobwa ari urubyiruko rw’abahungu kubera irari ryimibonano mpuzabitsina.

Umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri akaba n’umujyanama mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali, Bwana Fidele Ntabanganyimana, avuga ko urubyiruko cyane cyane abana babakobwa bakeneye kwegerwa kugira ngo babashe kuzamuka neza.

Akomeza avuga ko umwana w’umukobwa atorohewe cyane cyane mu nzira ava ku ishuri ataha iwabo, mu biruhuko n’ahandi. Avuga kandi ko bafite uburyo bwo kurinda umwana w’umukobwa mu buzima bwe bwa buri munsi. Aragira ati: “Hano mu kigo dufite clubs zitandukanye abana bashobora kuganirizwamo, harimo nka clubs z’imyororokere, dufite umumama ushinzwe abakobwa byumwihariko dufite ababyeyi ba mutima w’urugo, abarimu benshi ni ababyeyi, cyane ko buriya mu masomo twigisha harimo amasomo ashobora kwiyongera ariko agamije kurinda umwana ihohoterwa, ayerekeranye n’imyitwarire, uburyo bwimyororokere, uburyo bukoreshwa ni ijwi ryacu, ijwi ry’umubyeyi, ijwi ry’umwarimu, ijwi ry’umuyobozi, ijwi ryuwo ari we wese ushobora kuba yagira umwana inama kugira ngo abe yasohoka muri iki cyiciro.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2019, guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama umubare w’abana bari munsi y’imyaka 19 babyaye inda zitateganyijwe ni 15, 696.

Kipusa Salama uhagarariye CNF mu karere ka Nyarugenge

Cecile UWAMARIYA/igicumbinews.co.rw