Nyarugenge:Umukobwa yashatse kwiyahura kubera umuhungu wamwanze ntiyapfa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 nzeli 2019 mu masaha ya 11h50 mu mudugudu w’Inyarurembo akagali ka Kiyovu mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Makuza mu mujyi rwa gati ,umukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 ,yagerageje kwiyahura asimbuka avuye muri Étage ya 4 mu nyubako yo kwa Makuza yikubita hasi ntiyapfa.

Igicumbi News yaganiriye ni umwe mubakorera muri iyi nyubako atubwira ko uwo mukobwa adasanzwe ahakorera ahamya ko ibyabaye byabatunguye.ati “twebwe twabonye tutamuzi mu bakorera aha hafi ,mu masaha ya hafi saa sita twari turi mu kazi twumva abantu bari hasi barimo gusakuza tujyiye kureba dusanga ni umuntu uhanutse muri etage “.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi M. Goretti, yabwiye IGIHE, ko uwo mukobwa yitwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25.
Ati “Ntabwo yapfuye bamujyanye CHUK. Agapapuro yabwiraga abantu ko abasezera, abwira umukunzi we ko amuteje ibibazo, asezera na Nyirasenge ariko biracyari mu iperereza.”

Igicumbinews yabonye  impapuro uyu mukobwa yanditse mbere yuko ashaka kwiyahura.
Harimo urwo yandikiye uwitwa Kubwimana yita inshuti ye amubwira ati “Kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye ubu singishoboye kwihanganira uburibwe wanteye, Urabeho.”

Muri iyi baruwa Hatangimana yari yasezeye k’ubantu batandukanye ,amazina yabo tukaba tutari buyagarukeho ku mpamvu z’umutekano wabo gusa hari harimo Nyirasenge ,bo yabashimiraga ko bamufashije mu buzima.
Kuri ubu uyu mukobwa arwariye muri CHUK aho ubuzima bwe buri mu kaga.

Yakomeretse bikomeye hejuru yivi
Imwe mu ibaruwa yari yanditse

@igicumbinews.co.rw