Nyaruguru: Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutega abacuruzi bakabiba

Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rya tariki ya 21 Ugushyingo babashije gutabara umugabo n’umugore bari batezwe igico n’abantu batatu bashaka kubambura ibyo bari bafite.

Muri icyo gikorwa, abaturage bashoboye gufata 2 muri 3 bakekwaho ubwo bujura. Hafashwe uwitwa  Rwizibura Eric w’imyaka 37 na Ntawuhiganayo Benoît w’imyaka 41, bakimara kubafata bahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba ubwo bariya bantu bategaga uwitwa Mutabazi Faustin n’umugore we witwa Mukabagire Claudine ubwo bari kuri moto bataha mu rugo rwabo.

Yagize ati “Uriya mugabo n’umugore we bari mu nzira bataha bari kuri moto bahagarikwa na bariya bantu bashakaga kubambura ibyo bari bafite. Bagerageje kwirwanaho ari nako batabaza, abaturage bahise batabara vuba babasha gufata babiri muri batatu bashakaga kwiba, bari bakomerekeje umugore ku kiganza bamutemesheje umuhoro.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umwe muri abo bagizi ba nabi yabashije gucika abaturage, acikana amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 680 na telefoni igezweho byose bari bamaze kubyambura uriya mugabo n’umugore we.

Abaturage bahise bajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi bariya bakekwaho ubwambuzi naho Mutabazi n’umugore we bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Cyahinda kugira ngo bavurwe ibikomere bari bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko n’ubusanzwe uwitwa Rwizibura Eric yashakishwaga kubera ibyaha bijyanye n’ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyaruguru, kuri iyi nshuro ubwo yafatwaga yari afite agapfunyika k’urumogi.

SP Kanamugire yashimiye abaturage ku gikorwa bakoze cy’umutima wo gutabara bagenzi babo bagafata bariya bagizi ba nabi. Yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha umwe muri bariya bambuzi wacikanye amafaranga na telefoni.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw