Nyaruguru: Gitifu w’Akarere n’ushinzwe imirimo rusange batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rubicishije kuri Twitter ,rwatangaje ko rwataye muri yombi Ruzima serge wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Inoccent wari ushinzwe imirimo rusange (Division manager), muri ako karere.

RIB ikomeza ivuga ko bakurikiranweho ibyaha birimo: gutanga amasoko m’uburyo bunyuranyije n’amategeko ,kwakira ruswa ,gukoresha inyandiko mpimbano,gukoresha ububasha uhabwa mu nyungu zawe bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya kibeho mu gihe hagikorwa iperereza kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha,

RIB iributsa ko umutungo wa Leta ari ntavogerwa Kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News