Nyaruguru: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho kwiba miliyoni 30Frw zo kubaka amashuri

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw zari gukoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu murenge.

Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z’abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane kuko nko muri 2783 RIB yakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

Ingingo ya 12 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

@igicumbinews.co.rw