Nyaruguru: Habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

I Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 30. Abenshi biciwe mu Kiliziya, mu mazu yo kwa Padiri no ku kibuga cy’imbere ya Paruwasi ndetse no mu mashuri.
Bishwe tariki 15 na 16 Mata 1994, kandi bishwe n’abasirikare n’abajandarume bari baturutse i Butare, abapolisi ba Komine Nyakizu n’impunzi z’Abarundi zabaga mu Ryabidandi.
Kuri ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 58 harimo ibihumbi 30 bahiciwe n’iy’abandi Batutsi biciwe mu Karere ka Nyaruguru, hafi ya Cyahinda.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: