Nyaruguru: Polisi yafashe umuturage watemaga ishyamba rya Nyungwe

Uwafashwe ni Ntakirutimana Alphonse ufite imyaka 32 utuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru mu kagari ka Uwumusebeya. Yafashwe tariki 10 Ukuboza amaze gutema ibiti 19 mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko yari agiye kubigurisha abantu barimo kubaka amazu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo uriya mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe biyemeje kurengera ibidukikije bazwi ku izina ry’ Imboni za Nyungwe.

Yagize ati: “Ntakirutimana yari asanzwe ajya muri ririya shyamba rwihishwa agatemamo ibiti akabirunda iwe mu rugo byamara kugwira akajya kubigurisha abantu bubaka, abaturage baturiye ririya shyamba rya nyungwe bazwi ku izina ry’imboni za nyungwe baje kumenya ayo makuru bategura kuzamufata bakamushyikiriza ubuyobozi.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko ibikorwa byo kwangiza ibidukikije mu ishyamba rya nyungwa bisanzwe bihaba aho abantu bakunze kujyamo bagatemamo ibiti bakajya kubibazamo imbaho, gutwika amakara ndetse bagatemamo ibiti bajya kubakisha amazu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yakomeje akangurira abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije kuko biri munyungu zabo, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abafashwe bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati: “Iyo leta ifashe icyemezo cyo kubuza abantu kwangiza ibidukikije nko gutema amashyamba no kuyatwika ibikora ku neza y’abaturage, ni ukugira ngo amashyamba adashiraho hagasigara ubutayu bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Uwo muzajya mubona yangiza ibidukikije mujye mwihutira gutanga amakuru ashyikirizwe ubutabera.”

Impuguke mu bidukikije zivuga ko ibishanga, ibiyaga n’ibindi bidukikije birimo kugenda bicika ku isi biturutse ku bikorwa bya muntu harimo gutwika amashyamba, ibikorwa by’ubuhinzi, kubaka, kubaza imbaho n’ibindi bitandukanye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo ya 44 agace ka karindwi(70) bavuga ko bijijwe gutema ibiti mu mashyamba cyangwa mu turere turinzwe cyangwa muri pariki z’igihugu.

Ingingo ya 59 y’iryo tegeko ivuga ko Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw

About The Author